Jump to content

Maniraguha Carine

Kubijyanye na Wikipedia

Numbona uzanyite umusizi, nunyumva uzanyite igisigo" - icyo ni icyivugo cya Carine Maniraguha umusizi kugeza ubu ufite igihembo giheruka cy'uwahize abandi bose mu Rwanda.

Ubusizi ni ubutunzi bukomeye bw'umuco w'abantu - bwabayeho kuva cyera cyane ku imigabane yose y'isi aho abasizi bungikanya amagambo yuje ubuhanga n'injyana mu gusobanura ibiriho, umuco, ibyishimo, intambara, urukundo, amahoro, n'ibindi.[1]

Maniraguha Carine Kimwe mu bisigo bye gitangaje ni icyo yise "Nsa nk'umusazi"[2] aho avuga ku byo areba mu ishusho y'umuntu abandi bita umusazi, ati: "Ariko uko wasara uko ari ko kose ntabwo ibintu byawe byose biba ari ubusazi." avuga ko yahanze icyo gisigo kuko abitwa abasazi n'abiyita abazima babona ibintu ugutandukanye kandi buri wese azi ko uko abibona aribyo bizima. Ati: "Nanjye nanditse kiriya gisigo nk'umuntu utari gusobanukirwa neza ibyo ndimo kureba, atari uko ari byiza ahubwo hari aho biri kutujyana hatari heza." Carine Maniraguha aka yaragaragaye muri filimi nka Seburikoko, filimi Makuta[3] na filimi Ejo si kera[4] zinyura kuri RBA [5].

Ishamiry'umuryango w'abibumbye ryita ku uburezi, ubumenyi, n'umuco, UNESCO [6]rivuga ko ariyo mpamvu buri mwaka tariki 21 Werurwe yahariwe kwishimira no gusigarisa ubusizi.[7] Bigendanye n'uyu munsi wa 2022, ukuriye UNESCO[8] yavuze ko "imbaraga z'ubusizi ntacyo wazigereranya", kandi ko nk'imvugo ifungura imiryango ku bandi ubusizi ari ubuvanganzo "bukenewe kurushaho mu bihe bikomeye".[9][10]

Maniraguha Carine umukobwa w'umunyarwandakazi w'umusizi udasobecyeranya uzwi kandi nka Carine Poet [ufite imyaka 27] ubwo mu 2018 habaye irushanwa Art Rwanda-Ubuhanzi [11]ry'ikigo Imbuto Foundation kuva ku imidugudu kugeza ku rwego rw'igihugu, abagabo n'abagore, Maniraguha Carine aza mu basizi 10 ba mbere, ndetse aza kubarusha aba uwa mbere. Nta rindi riraba kugeza ubu. Carine Poet acyeka ko inganzo ye ayikomora ku mugore wa mbere ufatwa nk'uwatangije ubusizi buriho ubu mu Rwanda - Nyiraruganzu II Nyirarumaga (wabayeho 1500 - 1550) -, nubwo na nyina umubyara afite iyo mpano ariko ngo atigeze ageza mu ruhame. Yagize ati: "Kugeza ubu igihembo cy'umusizi wa mbere mu Rwanda ni njyewe ugifite."[12][13]

  1. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-60817781
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/89210/maniraguha-carine-yasohoye-umuvugo-yise-nsa-nkumusazi-yacyashyemo-urubyiruko-video-89210.html
  3. https://www.youtube.com/watch?v=i1MTnJ_HNnA
  4. https://www.youtube.com/watch?v=bkK6PCsoXQk
  5. https://www.rba.co.rw/
  6. https://www.unesco.org/en
  7. https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/maniraguha-acting-writing-and-curbing-hate-society
  8. https://www.unesco.org/en
  9. https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/maniraguha-acting-writing-and-curbing-hate-society
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-09. Retrieved 2022-05-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. https://artrwanda.rw/
  12. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-60817781
  13. https://inyarwanda.com/inkuru/89210/maniraguha-carine-yasohoye-umuvugo-yise-nsa-nkumusazi-yacyashyemo-urubyiruko-video-89210.html