Jump to content

Pome

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Malus domestica)
Pome
Pome
Pome
Igiti cyezeho pome
Apples in basket
Igisate cya pome
Pome
Pome

Pome (izina ry’ubumenyi mu kilatini : Malus domestica ; izina mu gifaransa: pomme ) ni igiti, urubuto n’ikiribwa.

Uru rubuto rwa pome ruba mu muryango w'ibimera witwa Rosaceae.

Pome

Pome ni urubuto ruzwi cyane mu ngere mberabyombi cyane cyane ku Mugabane w’Uburayi, aho abaturage bamaze igihe kirekire barurya, naho bimwe mu bihugu by’Afurika nk’u Rwanda bikaba bibonye izi mbuto vuba, ndetse zikaba zigihenze cyane.

Nubwo usanga igiciro cyazo kiri hejuru usanga ari zimwe mu mbuto zikunzwe na benshi cyane ku isi, naho muri Afurika zigakundwa n’abifite. Ahanini usanga izi mbuto zikundirwa kuba zikungahaye kuri Vitamini C.

Aya makuru avuga ko muri garama 100 z’urubuto rwa pome, habamo ubushobozi bwa anti oxidant, bungana n’ubwa garama 1500 za vitamini C ibonetse mu zindi mbuto cyangwa ishobora gutangwa nk’umuti kwa muganga.

Aya makuru avuga ko atari byiza guhata uru rubuto rwa pome mbere yo kururya, kuko igishishwa cy’inyuma ari cyo gikungahaye cyane muri vitamini C kurusha uduce tw’imbere.

Aya makuru akomeza avuga ko nibura byakabaye byiza umuntu ashoboye kurya urubuto rumwe rwa pome ku munsi, ibi bishobora gutuma atagira ibibazo bikomoka ku kurya ibinyamavuta byinshi binakungahaye kuri cholesterol.