Jump to content

Makonikoshwa

Kubijyanye na Wikipedia

Makonikoshwa n'izina ritazibagirana mu muryango nyarwanda aho irizina rifite ibigwi bikomeye muri muzika nyarwanda. Makonikoshwa ni umuhanzi nyarwanda watangiriye umuziki muri Uganda mu mwaka wa 2004 [1]aza kwimukira mu Rwanda aho ya- komokaga ariko atarahakuriye. Uyu mugabo ntago yabashije kwiga amashuri y'isumbuye ngo ayarangize kubera ubuzima bubi yagiriye mugihugu cya Uganda aho ababyeyi be bitabye Imana akiri muto.

Urugendo rw'ubuzima

[hindura | hindura inkomoko]

Makonikoshwa nyuma y’uko ubuzima bw’ishuri[2] bwanze yatangiye kubaho mu bushaririye, yaje kwimukira Kampala aho yanatangiriye gukina umupira nyuma aza kuririmba. Uyu muhanzi avuga ko yagiye mu muziki[3] aherekeje umusore w’inshuti ye wavaga mu muryango w’abakire. Uwari waherekejwe kuririmba neza byaramunaniye bituma Makonikoshwa amufasha muri studio, byaje kurangira ubuhanga yagaragaje butumye bashwana.

Mu umwaka wa 2017 Gashyantare tariki ya 8 uyu muhanzi bitewe ni rwara yaramaranye igihe kinini yaramuhejeje mu gitanda hari amakuru yasakaye ko y'itabye Imana gusa ntabwo byaribyo kuko uyu mugabo ikinyamakuru cy'itwa Inyarwanda.com cyamuhamagaye kuri telefone yiwe ngendanwa arayitaba avugako ibyo bavuga ataribyo.[4] uyu mugabo ya menyekanye cyane mu ndirimbo zirimo n'izi " Nkunda kuragira, Nkutekerezaho, ndetse n'izindi nyishi. [5]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-24. Retrieved 2022-09-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-28. Retrieved 2022-09-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/73540/makonikoshwa-yashenguwe-n-abantu-baramutse-bamubika-ko-yapfu-73540.html
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/73540/makonikoshwa-yashenguwe-n-abantu-baramutse-bamubika-ko-yapfu-73540.html
  5. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/makonikoshwa-yanyomoje-amakuru-avuga-ko-yakennye-akabura-amafaranga-yo-gukora