Lina Higiro

Kubijyanye na Wikipedia

Mukashyaka Lina Higiro ni umucuruzikazi wo mu Rwanda kandi yabaye umuyobozi mukuru wa Banki ya NCBA mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2018[1]. [2] mbere yuko ahabwa inshingano, kuva muri Nyakanga 2016, yabaye umuyobozi mukuru wa AB Bank Rwanda . Muri uru ruhare, yagenzuye imikorere ya banki, amabanki y’ubucuruzi, iterambere ry’ubucuruzi n’imari ya digitale [3][4]. Mbere yibyo, Higiro yari umuyobozi w’ingamba, igenamigambi n’ubucuruzi muri I&M Banki , kandi mbere yaho yakoraga muri Guaranty Trust Bank (icyo gihe yari Fina Bank), nk'umuyobozi wa Banki , kuva muri 2007 kugeza 2011. [2]

Amavu n'amavuko[hindura | hindura inkomoko]

Mukashyaka Lina Higiro yize muri kaminuza ya North-West University, muri Afurika yepfo, arangizanya impamyabumenyi y’ubucuruzi [5][2]. Nyuma, yabonye Master of Business Administration yakuye muri kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza [6]. Afite kandi icyemezo mu bucuruzi n’itumanaho ry’amasosiyete, cyatanzwe na kaminuza ya Ryerson, i Toronto, muri Kanada[6].

IBIHEMBO[hindura | hindura inkomoko]

Lina Higiro yari mu bagore benshi bari kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere no kuvugurura imikorere y’Urwego rw’Imari ku mugabane w' Afurika, hari abagore baturutse ku Mugabane wa Afurika mu bihugu nka kote divuwari, Kenya, Ibirwa bya Morise, Nigeriya, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambiya na Zimbabwe aho yaje ku mwanya mwiza ku mwanya wa 3 ku rutonde rugaragaraho abagore bo muri Afurika bakora mu nzego zitandukanye z’imari, zirimo ibigo by’ishoramari, amabanki n’ibigo by’ubwishingizi bizwi nka Angaza Awards.[7][8]

references[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-07. Retrieved 2021-12-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 2.2 http://www.newtimes.co.rw/business/cba-bank-rwanda-new-ceo
  3. https://kenyanwallstreet.com/angaza-awards-top-10-finalists-lina-higiro/
  4. https://www.youtube.com/watch?v=xgHL3Zf6Zvk
  5. https://rw.ncbagroup.com/meet-the-team/
  6. 6.0 6.1 "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-07. Retrieved 2021-12-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/christine-baingana-wa-urwego-bank-yashyizwe-mu-bagore-10-batanga-icyizere-mu
  8. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lina-higiro-uyobora-ncba-bank-rwanda-mu-bagore-batatu-batanga-icyizere-muri-eac