Jump to content

Kwigira TVET Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

Kwigira TVET Rwamagana, ni ishuri ry'imyuga riherereye mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana. [1][2][3][4]

Binyuze muri iki kigo kuwa 21/08/2021, abanyeshuri 26 bize ubudozi bahawe imashini zibafasha gutangira kwihangira umurimo, no kujya ku isoko ry’umurimo. Iri shuri riterwa inkunga n'umushinga umuryango Umbrella for Vulnerable ryashinzwe na Sheikh Habimana Saleh [1]

Abanyeshuri barangije kwiga imyuga mu Kwigira TVET Rwamagana, bize imyuga itandukanye, harimo ubudozi, guteka, amashanyarazi n’amazi, ni amasomo bahabwa mu gihe cy’amezi 12, ndetse bagafashwa mu buzima bwo hanze aho abenshi bafashwa kubona akazi, dore ko nkuko bivugwa na Sheikh Habimana Saleh ngo kuva 2014, abana bose bahize 80% byabo bafite akazi “kandi keza”, ngo hari bane muri bo ubu bakorera Zambia.

Tuyisenge Christine ni umwe mu bakobwa bize kudoda, yemeza ko ubumenyi afite bumuha imbaraga zo guhangana ku isoko ry’umurimo. Ati: “Hamwe no gukomeza gukora no kwibumbira muri koperative, tuzakomeza gutera imbere no guhindura sosiyeti aho dutuye.”[1][5]

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-abanyeshuri-barangije-amasomo-yubudozi-babonye-imashini-zo-gukoresha/
  2. https://en.igihe.com/spip.php?page=mv2_article&id_article=48673
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/111477/rwamagana-centre-for-champions-tvet-yatsindishije-100-ku-nshuro-ya-mbere-abanyeshuri-basoj-111477.html
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/111477/rwamagana-centre-for-champions-tvet-yatsindishije-100-ku-nshuro-ya-mbere-abanyeshuri-basoj-111477.html
  5. https://mabumbe.com/kb/kwigira-tvet-rwanda-tvet-profiles/