Jump to content

Kurwanya ubukene mu Akarere ka Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere turindwi tugize intare y'Iburasirazuba bw'u Rwanda. Ku wa 9 Ugushyingo 2023, mu nteko rusange, Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje gufatanya n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa, JADF mu gukura mu bukene imiryango 4000 mu gihe cy’imyaka ibiri.[1]

Akarere ka Rwamagana kagizwe n’Imirenge 14, Utugali 82 n’Imidugudu 474. Gafite ubuso bungana na 682 km2 n’abaturage 484,953, bari ku bucucike bwa 740/Km2.[2]

Mu nama yo ku wa 9 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne yagaragaje ko Akarere ka Rwamagana gafite ingo zisaga ibihumbi 26 zikennye kandi ko kihaye intego ko nibura ingo 4000 zigomba kuba zavuye mu bukene myaka ibiri2024 na 2025, akaba ari naho ubuyobozi bwasabye aba bafatanyabikorwa kubafasha mu gukurikirana aba baturage bakava mu bukene binyuze mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa abaturage.[1]

Guhanga akazi

[hindura | hindura inkomoko]

Visi Meya Umutoni yavuze ko bimwe mu byo abaturage bazakorerwa ngo bikure mu bukene harimo guhabwa ifumbire, amatungo, ibikoresho ku bana babo biga, abatiga basubizwe mu ishuri abandi bashyirwe mu myuga.

Bazahabwa kandi akazi muri VUP, batangirwe mituweli n’ibindi byinshi harimo ibyo bazakorerwa n’Akarere n’ibindi bazakorerwa n’abafatanyabikorwa. [1]

Umuhuzabikorwa w’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana, Uwayezu Valens, yavuze ko bari basanzwe bafasha abaturage ku giti cyabo ariko ko ubu bagiye guhuza imbaraga mu kugabana abaturage 4000 ku buryo buri wese agira uruhare rwe mu kubafasha.

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-akarere-kiyemeje-gukura-mu-bukene-imiryango-4000-mu-myaka-ibiri
  2. https://www.rwamagana.gov.rw/default-e9d7c2d4f1