Jump to content

Kurinda Amashyamba kimeza

Kubijyanye na Wikipedia
Amashyamba kimeza
Amashyamba atewe ahantu hahamye murwego rwokurwanya isuri
Amashyamba yo mu Rwanda

Amashyamba kimeza ni amashyamba yimejeje afite ibiti byimejeje ndetse n'ibindi binyabuzima bibamo bikaba bihaba nta muntu wabigizemo uruhare.[1]

Amashyamba ni kimwe mu mitungo ya kamere u Rwanda rugifite byumwihariko amashyamba ya kimeza bikaba akarusho kuko bifasha mw'ibungabungwa by'urusobe rw'ibinyabuzima.[2]

Mu Rwanda dufite amashyamba kimeza hari amanini n'amato. mu mashyamba u Rwanda rufite harimo amashyamba azwi nka Gishwati, Nyungwe ndetse n'ishyamba rya mukura.[3]

Gishwati Natural Forest

Akamaro k'amashyamba

[hindura | hindura inkomoko]

Amashyamba abahanga bemezako ari nk'ibihaha by'isi kuberako anyunyuza umwuka urimo ubumara (Carbon) mu ndimi zamahanga, nkuko bidashobokako umuntu abaho nta bihaha afite niko n'isi idashobora kubaho idafite amashyamba.[4]

kwita no kurinda amashyamba kimeza mu Rwanda

[hindura | hindura inkomoko]

Guverinoma y'U Rwanda yahagurukiye ikibazo cyaba rushimusi bibiti bituma bagabanuka ndetse hafashwe n'ingamba zikaze zo kurinda amashyamba. mu ngamba zafashwe zirimo kongerera abaturage ubumenyi kugirango bizamure imyumvire bafite kukurinda Amashyamba ariko hakanashyirwaho n'uburyo abaturage bakwiteza imbere ariko banarinda amashyamba.[5] Mu intangiriro amashyamba 20 niyo yashizwe mu azabanza kwitabwaho ariko uko ubushobozi buboneka nandi akazakomeza kwitabwaho. mu rwego rwo kurinda amashyamba kandi hashyizweho gahunda yo gutera ibiti bikavangwa n'imyaka cyane cyane ahegereye ya mashyamba akeneye kurindwa kugirango abaturage nibakenera ibiti bakoreshe ibyo bateye batangije amashyamba.[6]

  1. https://www.lawinsider.com/dictionary/natural-forest
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-16. Retrieved 2022-04-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-59272357
  5. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira
  6. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira