Kuhira Imyaka muri Burera
Intangiriro
[hindura | hindura inkomoko]Hashize ukwezi mu Karere ka Burera mu Gishanga cya NYIRABIRANDE habereye umuhango wo gutangiza gahunda yo kuhira imyaka mu mpeshyi k’ubufatanye bw’Abasirikare n’Abaturage(RDF Citizev Out Reach Program).Mu mihigo y’Akarere ka Burera buri gihe habamo umuhigo wo kongera umusaruro ku bihingwa byatoranijwe cyane cyane ibigori n’ibirayi.Aho ibigori bigomba gutanga umusaruro wa Ton 6 kuri Ha naho ibirayi bigatanga umusaruro ungana na Toni 32 kuri Ha.[1][2][3]
Impeshyi
[hindura | hindura inkomoko]Muri ikigihe cy’impeshyi akarere kakaba karafashe ingamba zikomeye kugira ngo umusaruro utazagabanuka kuko muri Burera hari ibishanga 26 ,bifite ubuso bungana na Ha 1300 byose bihinzemo ibirayi bikiri bitoya bizasarurwa mu mezi abiri ari imbere kandi muri icyo guihe izuba riba rimeze nabi.[1][4]
Kuhira
[hindura | hindura inkomoko]Mu ngamba Akarere kafashe harimo gushaka uburyo bwose bwatuma umusaruro ubomba guhora wiyongera no mugihe cy’impeshyi hakoreshejwe kuhira imyaka ihinzwe muri ayamezi y’izuba yiswe igihembwe cy’ibhinga C . Ni muri urwo rwego haguzwe imashini zuhira imyaka zigera kuri 36 zihabwa amakoperative y’abahinzi kugira ngo azifashishe mugikorwa cyo kuhira imyaka .Kubera ubunini bw’ibishanga Ingabo z’u Rwanda n’ubwo zari zifite ibikorwa byinshi kandi binyuranye biteganijwe muri gahunda ya RDF COP zasanze zigomba gutanga umusanzu muri iki gikorwa cyo kuhira imyaka.[1]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://radiotv10.rw/burera-abahinzi-bibishyimbo-barasaba-koroherezwa-kubona-ibiti-byo-gushingiriza/
- ↑ https://igihe.com/ubukerarugendo/article/tujyane-gusura-ibiyaga-bya-burera-na-ruhondo-ubeho-nk-umwami-ku-kirwa-amafoto
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/burera-menya-inkomoko-y-izina-ry-agasanteri-kazwi-nka-mfashumwana
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Burera-Barasabwa-gutera-ibiti-bakanabibungabunga-kuko-bazi-akamaro-kabyo