Kigwa

Kubijyanye na Wikipedia

Kigwa ni ikimanuka cyabayeho mu Rwanda, yahoze yitwa Sabizeze.[1]

Inkomoko y'izina Kigwa[hindura | hindura inkomoko]

Abacurabwenge batubwira ko Abami ba mbere na mbere bakomokaga mw'ijuru, bavuka kuri Sabizeze, mwene Nkuba, "Umwami wo Hejuru". [Sabizeze] rero yari yavutse mu gicuba nyina yabuganijemo amata akagishyiramo umutima w'imana yeze, amaze gukura, yumva nyina Gasani avuga uko kuntu yavutse, biramurakaza, arivumbura, ati "sinduraramo." Nibwo rero amanutse kw'isi. Ni n'aho izina rya "Kigwa" ryaturutse.[1]

Kigwa amanuka mw'ijuru, aza kw'isi, yururukiye ahitwa ku Rutare rwa Kinani mu Mubari. Yamanukanye na Mukuru we Mututsi, na Mushiki wabo Nyampinga. Ahasanga abo bita Abasangwabutaka, arabahaka, nabo baramuyoboka, bigezeho arashaka, abyara Muntu, Se w'Abantu bose bo kw'isi.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 http://wikirwanda.org/index.php?title=Ibisekuru_by%27abami_n%27abagabekazi