Ibimanuka

Kubijyanye na Wikipedia

Ibimanuka bivuga: « Les Missionnaires ». Abantu baje bafite ikibazanye, bafite intego bagomba kurasa byanze bikunze.[1] Nuko babashakira izina ry’iciro ry’imigani rihinduka imvugo izimiza ibagaragaza nk’abadasanzwe n’iyo bakomoka mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Afurika, ariryo ry’Ibimanuka.[1]

Amateka y'ibimanuka mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

ibimanuka ni izina rifite ibirari-nkomoko ahasaga mu wa 700, mu kibariro cy’ibihe byacu.[1]

Rikaba ari izina ryahawe Abanyiginya, ubwo basesekaraga mu Rwanda bakomotse mu bihugu byo mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Afurika. Aho barasukiye ni ku butaka bwagengwaga n’Abazigaba baremye ingoma y’u Rweya rw’u Mubali. Iyimukayimuka ryabo, ryaturutse ku kuba barashakaga ubwinyagamburiro bw’imiryango yabo n’inka zabo[1]

Abasinga n’Abazigaba ni bo bise Abanyiginya:”Ibimanuka”. Abakurambere ba Gihanga ni bo bakunze kwitwa:"Ibimanuka" mu mateka y’u Rwanda, ntibazwi amazina ya bo, gusa hari ayo abanyamateka bagiye babita mu rwego rwo kuziba icyuho kigaragaza amazina y’abakurambere b’imbanza b’umuryango w’Abanyiginya mu Rwanda, ari na wo Gihanga akomokamo.

Ni ho dusanga[1]mo abitwa ba: Shyerezo Nkuba, Kigwa, Muntu, Kimanuka, Kijuru, Kobo, Merano, Randa, Gisa, Kizira, Kazi na Gihanga. Bose bakaba babumbye igisekuruza cy’imyaka iyingayinga Magana ane (700-1091) kugeza kuri Gihanga Ngomijana wabaye ibimburiro ry’ihangwa ry’igihugu cy’i Gasabo cyaje kubyara u Rwanda.[2] [1]

Aba bose ni bo babaye ibirari by’amateka y’Abami b’Ibimanuka bakunzwe kumvikana mu mateka y’u Rwanda nk’umugani, kuko n’ubundi nta gihugu kizwi bagiraga, kuko bari abacumbitsi mu gihugu cy’Abazigaba. Kandi mu mateka y’u Rwanda, nta we uba umwami atagira igihugu.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 1.6 "Archive copy". Archived from the original on 2022-07-02. Retrieved 2022-10-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. http://wikirwanda.org/index.php?title=Ibisekuru_by%27abami_n%27abagabekazi