Kepler

Kubijyanye na Wikipedia

Kepler Ni College Guverinoma yemereye gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y’igihe ikora nka gahunda y’amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.[1]

Ibyo Wamenya kuri Kepler College[hindura | hindura inkomoko]

Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu mwaka 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n’abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.[2][3]Mu mwaka 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza.[4][5]Yakira abanyeshuri batsinze ibizamini bahabwa nyuma yo kubona impamyabumenyi zisoza amashuri y’imisumbuye, baba abo mu Rwanda n’abo mu Karere. Ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu nkambi ya Kiziba ibamo impunzi z’abanye-Congo.Mu mwaka 2021 yafunguye ishami muri Ethiopia.[6]Icyakora kugira ngo haboneke umubare wifuzwa ujyanye n’ubushobozi bw’Ikigo, abemewe na Kepler bongera gukora ibizamini by’ijonjora bifasha gutoranyamo abarenga 150 buri mwaka.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/101-barangije-muri-kepler-bahawe-impamyabumenyi-zo-muri-amerika
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/101-barangije-muri-kepler-bahawe-impamyabumenyi-zo-muri-amerika
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)