Jump to content

Kayishema Tity Thierry

Kubijyanye na Wikipedia


Kayishema Tity Thierry ni umunyamakuru w’imikino na siporo wabigize umwuga, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus ari naho yatangirye umwuga w’itangazamakuru mu mikino na siporo, nyuma ajya kuba umunyamkuru kuri radio Isango Star, aza kuba umunyamakuru n’umuyobozi w’ishami ry’amakuru y’imikino ku kinyamakuru IGIHE, ahava ajya kuri  RadioTV10, ubu akaba ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA. Kayishema Tity Thierry ni umufana wa Arsenal yo mu gihugu cyu bwongereza yo ku mugabane w'iburayi.[1][2]

Kayishema Tity Thierry  akaba aherutse gusezerana n’umugore we witwa   Muhorakeye Justine bari bamaze imyaka igera kuri 15 bakundana, batangiye kugundana biga mu mashuri abanza. Gusaba bikaba byarabereye muri Centre Saint Joseph (Diocese ya Kibungo) umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uberaahanye isakaramentu ry’ugushyingirwa muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera, abatumirwa bakirirwa muri Centre Saint Francois d’Assize ku Kicukiro.[3]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/89869/kayishema-tity-thierry-na-rigoga-ruth-bari-baherutse-gusezererwa-na-radiotv10-batsinze-ibi-89869.html
  2. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/abanyamakuru-ba-sports-mu-rwanda-byabanze-mu-nda-bagaragaza-amarangamutima-y
  3. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/umunyamakuru-kayishema-tity-yarushinganye-n-umukobwa-bamaze-imyaka-15-bakundana