Kanziza Epiphanie

Kubijyanye na Wikipedia

Hon. Kanziza Epiphanie ni umunyarwandakazi wavutse mu mwaka 1972 avukira mu muryango w’abana 7 mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare mu intara y'uburasirazuba[1].

AMASHURI YIZE[hindura | hindura inkomoko]

Kanziza Epiphaie yize amashuri abanza kuva mu mwaka wi 1979-1987 kuri Groupe scolaire Mutumba Nyagatare, bimwe mubyaranze imyigire ye mu ishuri ribanza ni ugutsinda neza amasomo ndetse yatsindwa akababara cyane[2], ibi byamufashije gutsinda neza ibizamini bya leta, bityo akomereza mu mashuri yisumbuye muri Notre Dame du Bon Conseil Byumba ishami rya normal technique maze abona amanota meza mu ibizamini bisoza amashuri yisumbuye 77% mu mwaka 1996, akomereza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu ishami rya Relation Internationale (Imibanire y’Ibihugu)[3].

AKAZI (UMWUGA)[hindura | hindura inkomoko]

Kanziza Epiphaie mu mwaka 1995 yabaye Field Officer in International Red Cross Committee (CICR) , 1996 kugera 2004 yigishije muri groupe scolaire Cyabayaga I Nyagatare, mu mwaka 1999-2004: yabaye Coordinator wa CNF Mimuli Sector, Nyagatare District[4] , nyuma yakomeje akazi k'uburezi muri groupe scolaire Bibare I Gatsibo kuva 2005 kugera 2008. 2008-2010: yakoze mu mushinga African Initiative for Mankind Progress Organization (AIMPO) ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze[5]. 2010-2014: Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC yarihiye abanyeshuri muri Kaminuza ihereye ku bagize amanota menshi nawe azamo yiga Relation Internationale (Imibanire y’Ibihugu). 2016-2018: Mediator Committee Ruhango Cell, Gisozi Sector, Gasabo District. 2012-2020: Coordinator of Women’s Organization for Promoting Unity (WOPU)[6]

references[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.parliament.gov.rw/senate-2/senators-profiles/senators-profile-1
  2. https://thebridge.rw/kanziza-epiphanie-abo-amateka-agaragaza-ko-basigaye-inyuma-nabo-barashoboye/
  3. https://www.kigalitoday.com/amashusho/kt-tv/article/twasuye-senateri-mushya-kanziza-epiphanie-yategaga-moto-ajya-ku-kazi
  4. https://www.kigalitoday.com/amashusho/kt-tv/article/twasuye-senateri-mushya-kanziza-epiphanie-yategaga-moto-ajya-ku-kazi
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Menya-aho-Perezida-Kagame-yavanye-Senateri-Kanziza-Video
  6. http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibyihariye-kuri-Kanziza-Epiphanie-wakuze-ahabwa-akato-akaba-yagizwe-Senateri-na-Perezida-Kagame

7. https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/Perezida-Kagame-yakiriye-indahiro-z-Abasenateri-bashya-Amafoto