Jump to content

KUVUGURURA AMAZUYUBUCURUZI MUKAREREKA RWAMAGANA

Kubijyanye na Wikipedia

Aya mabwiriza bayahawe kuva mu Ukuboza 2019 nyuma y’urugendoshuri ubuyobozi bw’akarereka Rwamagana n’abacuruzi bagiriye mu Karere ka Gasabo na Bugesera bareba uko inzu zashyizweho amakaro inyuma zigaragara nuko bigabanya akazi n’ikiguzi cyo kuzisukura iyo zanduye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko kuvugurura inzu z’ubucuruzi biri gukorwa mu dusantere twose.

Yagize ati “Abaturage bacu duhora tugirana ibibazo byo kubabwira ngo dore amarangi yashishutse, yanduye kandi na bo bikabatwara amafaranga menshi yo guhora bavugurura, nuko rero twakoze ubujyanama ku kuntu bavugurura mu buryo burambye byatuma batongera kuvugurura buri mwaka.”

Yakomeje avuga ko babajyanye mu Karere ka Gasabo na Bugesera bareba aho babikoze n’inyungu irimo baje nabo barabishima bahitamo kubikora.

Ivugurura riri gukorwa rireba abafite inzu z’ubucuruzi mu dusantere twose turi hirya no hino mu Karere ka Rwamagana

Mbonyumuvunyi yanavuze ko bari bihaye ko ibi bikorwa byarangirana na Mutarama 2020, abatazabikora ngo bazasabwa kuva mu nzu bakoreramo bimukire mu nzu zikoze neza.

Iri vugurura rijyanye n’igishushanyo mbonera kuko rijyanisha no gusukura umujyi kurushaho.

Umuyob0zi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rwamagana, Munyaneza Célestin, we avuga ko kuvugurura inzu z’ubucuruzi hakoreshejwe amakaro byakozwe mu rwego rwo kwirinda gusiga amarangi kabiri mu mwaka nkuko byakorwaga.

Yakomeje agira ati “Ubu buryo bw’amakaro buratuma umujyi wacu uhindura isura mu gihe abacuruzi bakisuganya ngo bubake inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera. Ikindi bajyaga basiga amarangi buri nyuma y’amezi atanu ariko ubu amakaro bashyizeho ashobora no kumara imyaka icumi.”

Umwe mu bafite inzu z’ubucuruzi mu Karere ka Rwamagana, Kalisa Hamza, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe mu mwaka basigagamo amarangi kabiri ngo ikigoranye ni ukubonera amafaranga rimwe yo kuvugurura ariko ku bayafite bizabafasha cyane kandi bitume n’inzu zabo zisa neza.

Abazi kubaka amakaro babonye akazi

Ndindiriyimana Alphonse w’imyaka 43 yabwiye IGIHE ko ubusanzwe yubaka amakaro gusa, ngo ni akazi kadakunda kuboneka cyane bitewe nuko abayubakisha ari bake.

Ati “Ubu abana banjye batangiye ishuri bafite ibikoresho byose, hari n’abajyanye amafaranga y’ishuri yuzuye bitewe nuko maze ukwezi kurenga mfite akazi. Ntibyari bisanzwe iwanjye ndashimira abayobozi bazanye iri vugurura.”

Muri Nzeri 2018, Akarere ka Rwamagana kashyize hanze igishushanyo mbonera kizakoreshwa mu myaka 30 iri imbere, kigaragaza buri butaka n’igikorwa kihateganyijwe, inyinshi mu nzu z’ubucuruzi ziri kuvugururwa aho ziri hateganyijwe kubakwa iz’amagorofa.

Abacuruzi bavuga ko mu gihe bakisuganya bashakisha amafaranga yo kubaka izo nzu bahisemo kuba bashyizeho amakaro kugira ngo aho bakorera hase neza ibindi bizakorwe nyuma

umujyiwa Rwamagana

AMASHAKIRO