KORORERA MU KIRARO
UBUSOBANURO
[hindura | hindura inkomoko]Kororera mu kiraro nuburyo bwo korora amatungo ari hamwe, ibyo bigafasha uworoye ayo matungo kuyakurikirana, kuyagaburira , kuyavura, kuyarinda indwara no mu buryo bwo gutanga ifumbire nyinshi mugihe gito, nibindi.[1]
IBYATUMAGA UMUSARURO W'INKA ZOROREWE MUKIRARO ZITAGIRA UMUSARURO
[hindura | hindura inkomoko]Reka twivugire kubworozi bw'inka bukorewe mu kiraro, mu Rwanda abantu barimo bagenda bamenyera kororera mu kiraro kubera ko basanze kororera mugasozi ntanyungu byabagiraga nko kororera mubiraro, aho wasanganga inka zirwa ziruka imusozi, rimwe narimwe zigakurayo indwara nkuburondwe, uburenge, ikibagarira nizindi, ikindi kibazo inka zirisha mugasozi zahuraga nazo nukubyarana ni bimasa badashaka , ugasanga umuntu araragiye inka ze zihuye nikimasa mugasozo kirakibanguriye, ukazasanga abyaje inka yincenzi, ikindi kibazo wasangaga abarozi batabona ifumbire kuko izo nka zabaga zataye amase mugasozi aho baziragiye, rimwe na rimwe umusaruro w' amata ugasanga wabaye mucye.[3]
ICY KORORERA MUKIRARO BYAFASHIJE
[hindura | hindura inkomoko]kororera mukiraro byafashije ababikora kubasha kwihaza ku mukamo, kubasha gurwanya indwara zandurira mugasozi, kurwanya icyororo umuntu atahisemo kuko iyo bibaye ngobwa umuntu ashobora no kwifashisha intanga avugurura icyororo ke, kandi nanone bifasha kwihaza kwifumbire kubera ko inka ziba zita amase ahantu hamwe.[4]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/gatsibo-aborozi-binka-basobanukiwe-akamaro-ko-kororera-mu-biraro/
- ↑ inka nziza
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/iburasirazuba-aborozi-basabwe-kororera-mu-biraro
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/iburasirazuba-aborozi-basabwe-kororera-mu-biraro