Jump to content

Indwara ya Ebola

Kubijyanye na Wikipedia
Indwara ya Ebola
Classification and external resources
1976 ifoto y’abaforomokazi babiri bahagaze imbere ya Mayinga N., umuntu urwaye indwara iterwa n’agakoko ka Ebola; yitabye Imana hashize iminsi mike bitewe no kuvira imbere ku buryo bukabije.
1976 ifoto y’abaforomokazi babiri bahagaze imbere ya Mayinga N., umuntu urwaye indwara iterwa n’agakoko ka Ebola; yitabye Imana hashize iminsi mike bitewe no kuvira imbere ku buryo bukabije.
1976 ifoto y’abaforomokazi babiri bahagaze imbere ya Mayinga N., umuntu urwaye indwara iterwa n’agakoko ka Ebola; yitabye Imana hashize iminsi mike bitewe no kuvira imbere ku buryo bukabije.
ICD/CIM-10A98.4 A98.4
ICD/CIM-9065.8 065.8
MedlinePlus001339
INDWARA YA EBOLA
Indwara ya ebola
Ibimenyetso bya ebola

INDWARA YA EBOLA NI IKI?

Indwara ya Ebola n’indwara iterwa na virusi yitwa Ebola. Ubusanzwe iyo virus yibera mu mubiri w’ubwoko bumwe bw’uducurama ntidutere kurwara ariko tukayikwirakwiza. Indwara ya Ebola yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mw’ishyamba nk’impara, isha, inguge, (ingagi, inkende, ibitera, n’izindi...). Indwara ya Ebola, irandura cyane ndetse ikanica cyane kuburyo ishobora kwica hagati ya 50% - 90% by’abayirwaye. Ariko iyo itahuwe ikanavurwa kare, abantu benshi barakira.[1]

Ibimenyetso by’indwara ya Ebola ni ibihe?

Umuntu wese urwaye indwara ya Ebola atangira kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi hagati y’ iminsi 2 na 21 nyuma y’uko yanduye iyo virusi. Ikimenyetso cya mbere cy’umuntu urwaye Ebola n’umuriro mwinshi utagabanuka, kurwara umutwe, kubabara mu muhogo, gucika intege, kuribwa mu ngingo, kuribwa mu nda, kuruka no guhitwa cyane kandi kenshi, gusesa ibiheri k’umubiri, gutukura amaso no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri. Umuntu wanduye indwara ya Ebola atangira kwanduza abandi igihe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi cyane cyane umuriro. Mbere y’uko agaragaza ibimenyetso, ntaba yanduza.[2]

Ebola yandura ite ?

Umuntu yandura Ebola iyo akoze ku maraso n’andi matembabuzi yose y’umuntu urwaye Ebola, Uwishwe na Ebola cyangwa akoze ku maraso n’andi matembabuzi by’inyamanswa irwaye cyangwa yishwe na Ebola. Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibirutsi, inkari, amabyi, amashereka, amasohoro n’ubuhehere bwo mu gitsina cy’umugore. Umuntu ashobora kandi kwandura indwara ya Ebola igihe akoze ku bintu cyangwa ahantu hagiye amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwa wishwe na Ebola igihe bitasukuwe cyangwa hatasukuwe neza mu buryo bukwiye. Umurambo w’umuntu wishwe n’indwara ya Ebola uranduza cyane kugera ku kigero cyikubye inshuro zigera kuri 7 gusumbya umurwayi wa Ebola ukiri muzima. Niyo mpamvu umurambo w’umuntu wishwe cyangwa ukekwa ko yishwe na Ebola utagomba gukorwaho n’umuntu utarabihuguriwe kandi utambaye imyambaro imurinda. Abantu bita k’umurwayi wa Ebola, abamuvura, abasukura n’abashyingura umurambo w’uwishwe na Ebola batambaye ibikoresho byabugenewe bibakingira, nibo bakunze kugira ibyago byo kwandura Ebola kurusha abandi.[3]

Ese indwara ya Ebola iravurwa igakira?

Yego. Umurwayi wa Ebola iyo atahuwe hakiri kare, akihutira kugera kwa muganga, aba afite amahirwe menshi yo gukira akabaho.[2]

Inyandiko zifashishijwe

[Hindura | hindura inkomoko]