Junior Giti
Bugingo Bony ukunda kwiyita Junior The Premier kurubu akabayarongereyeho Giti kumazina ye akoresha mumwuga wamamaye mu gusobanura filime myinshi zigiye zitandukanye.Junior uri mu b’imbere mu gusobanura filime zikunzwe zirebwa hano mu Rwanda.[1]
Ubuzima bwa Junior
[hindura | hindura inkomoko]Bugingo ukunda kwiyita Junior The Premier ari na we washinze ikompanyi ya African Movie Market yacuruzaga igafasha mugusakaza filime basobanuraga yasabye anatanga inkwano mu muryango wa Muhoza Angel mu birori byabereye iwabo mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali tariki ya 22 Nyakanga mu mwaka 2017.[2] Junior ni murumuna wa Younger ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu byo gusobanura filime, mu muryango wabo bavukana ari abana bane ndetse bose bakora uyu mwuga kandi bawubakiyemo izina.[3]Mukuru wabo witwa Mike ni we wabanje kwinjira mu byo gusobanura filime akurikirwa na Younger wahise wigarurira imitima ya benshi nyuma hazakuza Junior na we abyinjiramo hanyuma murumuna we Sankara na we abijyamo ndetse ni wo mwuga ubatunze bose.[4]
Junior Giti kurubu Ahagaze Gute
[hindura | hindura inkomoko]Junior Giti akaba murumuna wa Yanga, yashyize hanze amashusho ya nyuma mukuru we yagaragayemo ubwo yari muri Afurika y’Epfo agiye kwivuza mbere gato yo kwitaba Imana.[5]Junior Giti mu mwaka 2021 yafunguye Label yise 'Junior Giti Business Group' ahita anashyiramo abahanzi babiri bazwi nka Chris Eazy ndetse na Ao Beats banashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bari muri label bayita 'Yozefina'.[6] kurubu wavugako abahanzi amaze kubageza kurwego rurihejuru mu Rwanda bari mubakunzwe.
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/abavuga-ko-gusobanura-filime-ari-ukwangiza-ibihangano-by-abandi-junior-giti-arabasubiza-ikiganiro
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-20.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/abavuga-ko-gusobanura-filime-ari-ukwangiza-ibihangano-by-abandi-junior-giti-arabasubiza-ikiganiro
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-20.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-20.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/103867/junior-giti-yafunguye-label-ahita-anasinyisha-abahanzi-babiri-barimo-chris-eazy-na-ao-beat-103867.html