Julienne Uwacu

Kubijyanye na Wikipedia

Uwacu Julienne ni umunyarwandakazi akaba ari umunyapolitiki mu Rwanda, wabaye minisitiri w’imikino n’umuco n'a siporo,yari mu baminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda, kuva ku ya 24 Gashyantare 2015. [1] Mu ivugurura ry’abaminisitiri ryo ku ya 31 Kanama 2017, Julienne Uwacu yagumanye inshingano ze .[2]

Amavu n'amavuko[hindura | hindura inkomoko]

Yavukiye mu Rwanda, ahagana muri 1979.[3]

Umwuga wa politiki watangiye mbere ya 2008, ubwo yakoraga nka Visi Meya w'Akarere ka Nyabihu, ushinzwe ubukungu n'iterambere. Muri 2008, yatorewe kuba inteko ishinga amategeko, akora muri urwo rwego kugeza muri Gashyantare 2015. Igihe yari mu nteko, yabaye umuyobozi wungirije wa komite y’inteko ishinga amategeko y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano .[4][5] [6] Muri 2015, yabaye minisiteri wa siporo n’umuco mu Rwanda (Minispoc); umugore wa mbere wakoraga muri urwo rwego, asimbuye Joseph Habineza, waQvanywe muri guverinoma.[7] [8]

IBINDI[hindura | hindura inkomoko]

Uwacu Julienne uyu munsi rero akaba ashinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri shyashya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu ( yitwa Minubumwe. Uwacu Julienne kandi akaba yiciwe ababyeyi muri Jenoside, aho i Se bamuziza ko yashakanye n’Umututsikazi . Uwacu yavutse ku babyeyi babiri badahuje amoko abahutu n’abatutsi. genoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka igera kuri 13, ku itariki 8 Mata 1994, kuwa Gatanu saa munani nibwo ababyeyi be bombi bishwe. Nyina yari Umututsikazi, papa akaba yari Umuhutu . [9] Uwacu Julienne kandi yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG ( National Commission for the Fight Against Genocide ) .[10]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. http://www.newtimes.co.rw/section/read/186342/
  2. https://www.theeastafrican.co.ke/news/Rwanda-Kagame-cabinet-women/2558-4077764-71yir9z/index.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2017-09-01. Retrieved 2021-11-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://peoplepill.com/people/julienne-uwacu
  5. https://www.theeastafrican.co.ke/rwanda/News/1433218-2653096-158x7jy/index.html
  6. Cite error: Invalid <ref> tag; no text was provided for refs named In
  7. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ishimwe-rya-uwacu-julienne-wasimbuwe-ku-buyobozi-bwa-minispoc
  8. Cite error: Invalid <ref> tag; no text was provided for refs named Min
  9. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/se-yishwe-kuko-yashatse-umututsikazi-nyirasenge-arabamagana-uwacu-julienne
  10. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yakurikiye-umukino-ku-gitabo-cy-uwarwanyije