Jump to content

Joy Murekatete

Kubijyanye na Wikipedia

Joy Murekatete ni umunyarwandakazi, akaba ari rwiyemezamirimo n'umucuruzi, yashinze isosiyete mu Rwanda yitwa Jotete Investments Ltd.[1]

Murekatete ufite ubucuruzi bwo kwakira abashyitsi, yatangiye isosiyete y' ubucuruzi mumwaka wa 2013, ikaba yaragize uruhare mu gukwirakwiza indabyo kubakiriya bayo batandukanye barimo amahoteri (ikigo cya Radisson blue na Kigali convention centre, Hill View iri i Kigali na Gisenyi, Ubumwe grande, Chocolate), amabanki (Banki nkuru yigihugu y'u Rwanda, Ambasade y'Amerika, DFID, Presidence,Parliament, Insengero(kigali english church, kibagabaga, God is able, Kanombe, Insurance company, saham, Khazan restaurant nahandi henshi.[1][2] Murekatete avuga ko binyuze mu ihuriro, we nabandi bagore benshi bafite imishinga nkiye bazashobora kugera kuri byinshi bitandukanye harimo kwiga, kubona ubufasha bw'amafaranga bakeneye kandi gushobora kuzamura ubucuruzi bwabo no gukora neza.[3]

Banki ya Kigali ifatanije na Inkomoko Entrepreneur Development yatangaje ko Murekatete ari umwe muri ba rwiyemezamirimo batanu batsindiye kubona Inguzanyo zidafite inyungu biturutse kuri gahunda zabo zo kuzamura no guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda binyuze muri 2020 BK Urumuri.[4]

  1. 1.0 1.1 https://www.newtimes.co.rw/opinions/rwandas-youth-can-power-economic-recovery
  2. https://www.rw.undp.org/content/rwanda/en/home/presscenter/opinion-pieces/rwanda_s-youth-can-power-economic-recovery.html
  3. https://www.newtimes.co.rw/news/new-hub-connect-rwandan-women-entrepreneurs-markets
  4. https://bk.rw/media/five-winners-announced-for-2020-bk-urumuris-interest-free-loans