Jarama
Umurenge wa Jarama uherereye mu majyepfo y'akarere ka Ngoma mu ntara y'Iburasirazuba. Ni umurenge utuwe n'abaturage basaga gato 32,000 (2025) abana n'abakuru. Ufite utugari 5: - KARENGE - IHANIKA - JARAMA - KIBIMBA - KIGOMA. Isoko (Market) ry'umurenge rikomeye riri mukagari ka KIGOMA aho bita MUBAHA.
Uyu murenge ni umusozi umeze nk'ikirwa kuko uri mukibaya cy'akagera kimwe nutundi turwa tukigaragaramo hafi aho nka MAZANE na SHARITA. Ni ''AKANIGO'' konyine gahuza uyu musozi wa JARAMA n'ubutaka busanzwe bwo kugihugu. Bityo umuzenguruko wawo wose ni ikibaya kirimo ituyaga tugera kuri dutanu, ariko kimwe muri two kijya kuba kinini kitwa IKIYAGA CYA SAKE kiri hagati ya JARAMA, SAKE na RUKUMBERI.
NB: AKANIGO: Ni ubutaka buto cyane bungana n'igisate cy'umuhanda (ubunigo) buri hagati y'umurenge wa SAKE n'umurenge wa JARAMA ahantu imodoka ebyiri zitabasha kunyuranamo, bufite metero 6 z'ubugari na metero 14 z'uburebure kuva hakurya, na metero 25 z'ubutumburuke uvuye kuri nivaeu y 'igishanga iburyo n'ibumoso.
Ni umurenge mwiza cyane kuko ubonekamo amahirwe menshi:
- Ufite ikibaya kiri kuruhande rw'amajyepho n'uburengerazuba bwawo gihingwa: Mubusanzwe, igice kinini cy'ikibaya cy'akagera, ntigihingwa kubera imyuzure uyu mugezi uhora uteza munzira yawo. Uruhande rwa JARAMA ho, siko bimeze. hakurya y'Akagera hari ikiyaga kinini cya RWERU nk'ikimenyetso cy'uko hakurya hari kubutumburuke buri hasi ugereranyije no kuruhande rwa JARAMA. Iki kiyaga gihura n'akagera binyuze MURUHAGE ruhoraho, rurusha ubugari akagera. (Uruhage=Inzira amazi ameneramo asohoka mumugezi akiroha ahandi hantu akenshi biterwa n'imyuzure). Iyo hateye imyuzure iciriritse, aho kugirango amazi yirohe mukibaya cya JARAMA, ubutumburuke bw'amazi y'ikiyaga cya RWERU, nibwo buzamuka. Kereka imvura yo mukwezi kwa kane niyo inyuzamo ikaba nyinshi, noneho amazi y'urweru akabasha kuzamuka akagera kubutumburuke mw'ikibaya cya JARAMA, ubwo nibwo akuka akiroha mukibaya cya JARAMA. Ibi bituma abaturage ba JARAMA bahora bejeje kubera iki kibaya mubusanzwe kigaragara nk'icyaruta ubutaka batuyeho igasozi.
- Ibiyaga birobwamo amafi amoko yose: Nk'uko uyu murenge uzengurutswe n'utuyaga twinshi, ibi bituma abaturage bahorana umusaruro w'amafi, harimo izikura zikarenza 12Kg.
- Ubutaka bwigasozi burera cyane: Kimwe n'ahandi hose mukarere ka NGOMA, ubutaka bwa JARAMA buhorana imvura nziza, kandi burarumbuka.
- Abantu baturuka impande z'igihugu zose: Bitewe nimiterere y'uyu musozi washoboraga gutinyika, watuwe mumyaka itari iya kera aho abantu bimpande z'igihugu zose, uwabaga yabuze umuganane w'ubutaka mumuryango iwabo, yajyaga kwifatira ubw'ubuntu i JARAMA. Ibi byatumye hahurira abantu baturuka imihanda yose, ubwo budasa nabwo babubyaza amahirwe menshi.
Muburengerazuba no Mumajyepho y'uburengerazuba bwuyu murenge,Uhana imbibi n'umurenge wa RWERU wo mukarere ka BUGESERA, bikagabannywa n'uruzi rw'Akagera. Amajyaruguru y'uburengerazuba, uhana urubibi n'umurenge wa RUKUMBERI. AMAJYARUGURU hari umurenge wa Sake. Muburasirazuba hari umurenge wa MUTENDERI. Mumajyepho y'uburasirazuba bwa JARAMA, uhana urubibi n'igihugu cy' [Uburundi|Burundi]] mu ntara ya Kirundo.
Umwanditsi :
NYANDWI Pierre Célestin HSO/JARAMA Sector pynycel@yahoo.fr Tel: 0728282817