Janvier KATABARWA

Kubijyanye na Wikipedia

Ni umunyarwanda wavutse mu Ugushyingo, mu mwaka wa 1986, yavukiye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y'Amajyepfo. Ubu akaba atuye mu gihugu cya Canada. Akaba ari umukinnyi wa filime ubarizwa mu ishyirahamwe ry'abakinnyi ba sinema muri Canada ryitwa ACTRA (The Alliance of Canadian Cinema, Television and Radio Artists). [1]

Filime yakozeho[hindura | hindura inkomoko]

Aherutse kugaragara muri filme y’imirwano (action) yitwa Bullet Proof akaba ari umwe mu bakinnyi baza ku Isonga muri iyo film, yakinnye nk'umukinnyi ugaragaza imirwanire muri filime zitandukanye ndetse anagaragara muri filime zitandukanye nk'umukinnyi usimbura abandi bakinnyi ahantu hagoranye (Stunt Man).

Filime yakozemo iki gikorwa cyo gusimbura abandi bakinnyi zirimo Peacemaker, Arrow , Superman & Lois , The Flash, Super girl n’izindi.[1]

Reba Aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 "Uko Katabarwa akomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda muri sinema ya Amerika". Archived from the original on 2022-09-30. Retrieved 2022-09-30.