Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rigena uko abafite ubumuga bashyirwa mu byiciro

Kubijyanye na Wikipedia

Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rigena uko abafite ubumuga bashyirwa mu[1]

byiciro shingiro hakurikijwe ubumuga bwabo kugirango bafashe inzego zinyuranye kubagenera

uburenganzira bwihariye bakeneye. mu Rwanda kimwe nabandi baturage badafite ubumuga.

Ibikubiye mu iteka rya Minisitiri[hindura | hindura inkomoko]

  • Ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana nubwabandi imbere y'amategeko.

agomba kubahwa no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwa muntu mu Rwanda.

  • Ibigo cyangwa amashyirahamwe byita ku bafite ubumuga bigomba kuba byujujed ibyangombwa bituma abafite ubumuga babaho neza kubyerekeye umutekano n'ubuzima. ibyo bigo n'amashyirahamwe bigomba kugira ubushobozi n'ibikoresho bihagije kugira ngo bishobore kwinjiza abamugaye mu buzima bukwiye kandi bagire n'uruhare mu iterambere ry'igihugu muri rusange.
  • Leta kandi ifite inshingano yo gukurikirana no gutera inkunga impuzamashyirahamwe n'ibigo byita ku bafite ubumuga.

Amabwiriza agenga impuzamashyirahamwe, amashyirahamwe n’ibigo byita ku bafite ubumuga[hindura | hindura inkomoko]

Abafite ubumuga bafite uburenganzira nk'ubwabandi bwo kuba mumuryango .[2]

Ufite ubumuga adafite ababyeyi kandi adashoboye kwitunga agira umwishingizi cyangwa umubera

umubyeyi kandi ataramubyaye cyangwa ikigo cyangwa ishyirahamwe bimwitaho.

kuko iteka rya Minisitiri ufite imibereho myiza y'abaturage mu nshingano ze rigena uko

Leta ifasha umuntu ufite ubumuga udafite umwitaho.

Kuba umwishingizi w’ufite ubumuga, mufitanye isano cyangwa mutayifitanye, kuba ikigo cyita ku bafite ubumuga, bigomba gukorwa ku nyungu z’ ufite ubumuga n’inyungu rusange z’Igihugu, ntibigomba gukorwa hagamijwe izindi nyungu ku mwishingizi.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.ncpd.gov.rw/fileadmin/Laws/Law_relating_to_protection_of_disabled_persons_in_general.pdf
  2. https://archive.gazettes.africa/archive/rw/2012/rw-government-gazette-dated-2012-05-30-no-special.pdf