Jump to content

Isuku muri Nyakarambi

Kubijyanye na Wikipedia
UMujyi wa Nyakarambi
Abana batozwa isuku

Intangiriro

[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma y’uko Akarere ka Kirehe gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba kemejwe nk’umwe mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali, imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu guteza imbere aka Karere hubakwa ibikorwaremezo bitandukanye, ni aho nyakarambi iri gutungamya nku mugi wa karere.[1][2][3][4]

Haracyeye i Nyakarambi

Umujyi wa Nyakarambi ugizwe n’ibice by’Imirenge ya Kigina na Kirehe, uretse kuba utuwe, ni naho hari Isantere y’ubucuruzi nini, Ibiro by’Akarere ka Kirehe n’ibindi bigo bitanga serivisi  ibya Leta n’ibyigenga, Ibitaro by’Akarere ka Kirehe, Gare ya Nyakarambi, Isoko rya Nyakarambi, Urwibutso rwa Jenoside rwo ku rwego rw’akarere ka Kirehe, Ingoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, ibikorwa bitandukanye by’abikorera nk’amahoteri, Agakiriro k’Akarere ka Kirehe n’ibindi.Kuri ubu umujyi wa Nyakarambi ari na wo ufatwa nk’umujyi mukuru w’Akarere ka Kirehe utuwe n’abagera ku bihumbi 25.[5][5]

Isuku n'isukura

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Kirehe, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa batandukanye bazindukiye mu bikorwa byo kwimakaza umuco w’isuku n’umutekano ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, mu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Isuku, umutekano no kurwanya igwingira ry’abana bato bihore ku isonga” Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe kuu mugaragaro mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Ukuboza, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Kirehe, inzego z’umutekano zo muri aka Karere bifatanyije n’abatuye n’abakorera mu bice by’imirenge ya Kigina na Kirehe, mu Mujyi wa Nyakarambi bakora ibikorwa bigamije kwimakaza isuku hanatangwa ubutumwa bwo kubungabunga umutekano mu buryo bwose by’umwihariko no muri izi mpera z’umwaka wa 2022.Mu bikorwa byakozwe harimo gushyira ku muhanda ibyapa byibutsa abantu kwita ku isuku, ahashyirwa imyanda habugenewe; bikajyana no gutanga ubutumwa bwo kwita ku isuku, kubungabunga umutekano, no kwita ku mimikurire y’umwana hagamijwe gukumira igwingira.[4]

Igutondo cy'isuku

Igitondo cy’isuku

[hindura | hindura inkomoko]

Gukora ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano byahuriranye na gahunda y’Igitondo cy’isuku nayo ikorwa buri wa Gatatu mugitondo mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, mu rwego rwo kwimakaza isuku y’aho abantu batuye n’aho bakorera; aho abaturage bafata umwanya wo gukora isuku aho batuye no mu dusantere bakoreramo. Ubukangurambaga buri gukorwa buri muri gahunda ngarukamwaka y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, aho bwibanda ku bikorwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’umuturage muri rusange.[5][1][4]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/Kirehe
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ishyamba-rya-ibanda-makera-rigiye-kugirwa-icyanya-cy-ubukerarugendo
  3. https://www.igihe.com/amakuru/article/kirehe-imishinga-igamije-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe
  4. 4.0 4.1 4.2 https://www.igihe.com/amakuru/article/kirehe-isura-nshya-ya-nyakarambi-nyuma-yo-kugezwamo-imihanda-ya-mbere-ya
  5. 5.0 5.1 5.2 https://muhaziyacu.rw/amakuru/kirehe-ihere-ijisho-amafoto-agaragaza-impinduka-mu-iterambere-ry-umujyi-wa-nyakarambi/