Jump to content

Isoko rya ntunga

Kubijyanye na Wikipedia

Iri soko ricurizwamo ibicurizwa ibi bikurikira:imboga,imbuto,ibinyabijumba,imyambaro ndetse n'ibindi.

Isoko rya Ntunga[hindura | hindura inkomoko]

Isoko rya Ntunga riherereye mu akarere ka Rwamagana umurenge wa Mwurire akagari ka Ntunga rikaba ari isoko rikorerwa mo ubucuruzi bw'ingeri zose harimo ibiribwa,imyambaro,ibikoresho,amatungo ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye.

Minisitiri w’Intebe ubwo yafunguraga iri soko riri mu kagari ka Ntunga yashimiye ubuyobozi bw’akarere bwaryubatse, abasaba kuricunga neza ngo hatazagira ikiryangiza kuko ryinjiriza akarere amafaranga ibihumbi 500 mu cyumweru. Yavuze ko aho yabajije ibiciro hose ubwo yaritambagiragamo yasanze ibicuruzwa bihendutse kurusha mu Mujyi wa kigali, avuga ko Abanyakigali bashobora kurihahiramo kuko ari hafi.

Ni isoko ricururizwamo ibiribwa byiganjemo ibituruka mu Karere ka Rwamagana. Rigizwe n’ibagiro rya kijyambere, ahacururizwa imyambaro, ibikoresho binyuranye byo mu rugo n’iby’ubwubatsi; rikaba rirema ku wa mbere no ku wa kane.

Akamaro k'iri soko rya ntunga[hindura | hindura inkomoko]

Abaturage bo muri aka karere barashimira ubuyobozi bwabatekereje ho bakabubakira iri soko rya kijyambere kuko ribafatiye runini harimo nko;gufasha abaturage kuba bakora ubucuruzi bwabo neza,gucuruza nta izuba ribageraho ndetse iri soko rinafasha abaturage kuba babasha guhaha buri kimwe bashaka batagiye kure y'iwabo.Iri soko kandi riri hafi y'umugi wa Kigali naho babasha guhahirayo ndetse nabacuruzi baho barangura yo.

Inyubako y'isoko rya Ntunga[hindura | hindura inkomoko]

Inyubako y'isoko rya kijyambere rya Ntunga ryubatse mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana ryuzuye ritwaye Miliyoni 333.

Minisitiri w’Intebe ubwo yafunguraga iri soko riri mu kagari ka Ntunga nkuko twabivuze yashimiye ubuyobozi bw’akarere bwaryubatse, abasaba kuricunga neza ngo hatazagira ikiryangiza kuko ryinjiriza akarere amafaranga ibihumbi 500 mu cyumweru. Yavuze ko aho yabajije ibiciro hose ubwo yaritambagiragamo[1]

  1. https://mobile.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/rwamagana-isoko-rya-ntunga-ryakemuye-byinshi-ku-bahakorera