Jump to content

Isoko rya Mwulire

Kubijyanye na Wikipedia

Isoko riherereye mukarere ka Rwamagana umurenge wa mwurile mukagari ka ntunga Hashize umwaka rifunguwe ryatashywe kumugaragaro kuwa 23 kamena 2023, kubufatanye na visi mayor Karangwa umutoni, Iri soko ririmo ibicuruzwa bitandukanye haba ibituruka mubuhinzi n'ibituruka mubworozi.[1][2]

Andi makuru wamenya kwisoko rya mwulire

[hindura | hindura inkomoko]

Better World Rwanda ni umushinga utegamiye kuri Leta ufasha abagore bacitse kwicumu kwiteza imbere bakava mubwigunge kubufatanye na COICA bishyize hamwe bategura umushinga witwa Ultra Poor Graduation Project for Women Headed Households’ wogukomeza gufasha abo bagore bacitse kwicumu kwiteza imbere ndetse nokuva mubwigunge. Bakoze itsinda baryita KORA-WIGIRE.[1] Iryo tsinda KORA-WIGIRE ribafasha kwigirira icyizere,rikabigisha kuzigama,kwiga guhinga neza,rikabaha n'amatungo,gukodesherezwa imirima ndetse nokubona inyongera musaruro. Kubufatanye n'ubuyobozi bwa Rwamagana babashyiriyeho isoko rya Mwulire kuko bari bamaze kwihaza mubiribwa bageze kurwego rwogusagurira amasoko.[1]

Umuhuzabikorwa w'umushinga KORA-WIGIRE muri Better World Rwanda, Antoine Kimenyi avugako ababyeyi 287 (81 bo mu murenge wa Munyiginya na 206 bo mu Murenge wa Mwulire) bari abakene bo mu cyiciro cya mbere n'icya akabiri by'ubudehe ariko ubu ngo bashoboye kwikura mubukene bukabije , binyuze mugukomeza korora, guhinga neza no kwizigamira.[1]

Kimenyi akomeza agira ati "Muri ikigihe cyose tumaranye kuva mu kwezi kwa werurwe 2021, bashoboye kwizigamira amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni 27, aho buri mwaka bahura bakagabana amafaranga bizigamye hamwe n'inyungu."[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rwamagana-baretse-guca-inshuro-nyuma-yo-gufashwa-n-umuryango-better-world-rwanda
  2. https://x.com/RwamaganaDistr/status/1671456586944872448