Ishyamba rya Busaga

Kubijyanye na Wikipedia
Ishyamba

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba kimeza rya Busaga riherereye mu Mudugudu wa Muyebe, mu Kagali ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, mu Karere ka Muhanga. Ishyamba kimeza rya Busaga rifite ubuso bwa Hegitari 154, niryo ryonyine rigaragara mu Karere ka Muhanga, kuko andi mashyamba ahari ni ay’abaturage bateye.[1][2]

Ishyamba[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba

Abaturiye ishyamba kimeza rya Busaga bavuga ko mbere y’uko rishyirwa mu hantu nyaburanga, abaturage barijyagamo bakaryangiza, kuko bicaga inyamaswa bakanatema ibiti biririmo bashaka gutashya inkwi.Bakavuga ko aho rishyiriwe mu hantu nyaburanga, ryashyizweho uruzitiro n’abarinzi nta muturage n’umwe ubasha kwinjiramo, keretse abaje gusoromamo imiti gakondo gusa. umwe mu baturiye ishyamba akaba ari n’umurinzi waryo, avuga ko nta muturage utinyuka ngo abashe kwinjiramo kuko atinya Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Mudugudu, mu Kagari, Umurenge, abarinzi cyangwa abaturage.[1]

Umiti[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba

enshi mu baturage bamaze gusobanukirwa n’akamaro ribafitiye, kuko usibye imiti gakondo bakuramo, ishyamba rikurura imvura no mu gihe abatuye mu bindi bice baba batayifite bo bakayibona no mu gihe cy’impeshyi.Hareshya ba Mukerarugendo kuva mu mwaka wa 2013. Ni ishyamba rikomye, ririmo amoko atandukanye y’inyamaswa, inyoni n’ibiti bya kimeza birebire, avuga ko usibye kuba ribazanira imvura, abavuzi ba gakondo ariho bakura imiti yo kuvura abarwayi n’amatungo yabo.[1]

Gasumba shyamba

Inyamaswa[hindura | hindura inkomoko]

Iri shyamba kandi ribamo amoko y’inyamaswa atandukanye arimo inkima, imondo, impimbi, ingunzu, hakabamo inuma, ibuhunyira, ubwoko bw’inzoka zirimo impoma, incarwatsi n’imbarabara. Abarituriye bavuga ko mu biti by’ingenzi birebire biri muri iri shyamba, harimo umwavu, umuyove, umusebeya, n’umurangara.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://umuseke.rw/2022/04/muhanga-ishyamba-kimeza-rya-busaga-ryahinduriye-imibereho-abarituriye/
  2. http://mail.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abo-mu-ndiza-ubufatanye-nk-ubwabaranze-barwanya