Ishyamba ry’ibisi bya Huye
Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]
Kuba ishyamba rya Leta ry’ibisi bya Huye rikomeje kwangirika byatumye inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yongera gusaba ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo iri yangizwa rihagarare.[1][2][3]
Aho riri[hindura | hindura inkomoko]
Ubusanzwe ishyamba ry’ibisi bya Huye ribarizwa mu turere dutatu aritwo Nyamagabe, Nyaruguru na Huye. Iyo misozi irenga niyo Ibisi bya Huye biriho amashyamba ya Leta yangizwa ku ruhande rwa Nyamagabe.[1][4]
Ishyamba[hindura | hindura inkomoko]
Hashize igihe kirenga umwaka ishyamba ry’ibisi bya Huye ryangizwa ku buryo bukomeye, aho abantu bazwi ku izina ry’ibihazi batemamo ibiti, bagatwikiramo amakara, hakiyongeraho n’ibikorwa by’urugomo bakorera umuntu wese ushaka kubabuza.[1]
Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]
- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/nyamagabe-iyangirika-ry-ishyamba-ry-ibisi-bya-huye-ryagarutsweho-mu-nama-y
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Huye-Ishyamba-ryibisi-bya-Huye-risa-nkirisigaye-kwizina
- ↑ https://ar.umuseke.rw/huye-biyemeje-gutabara-ishyamba-ryibisi-bya-huye.hmtl?nocache=1
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Abangiza-ishyamba-ry-Ibisi-bya-Huye-bahagurukiwe