Ishyamba ry’ibisi bya Huye

Kubijyanye na Wikipedia
Ishyamba ry'ibisi bya Huye

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Kuba ishyamba rya Leta ry’ibisi bya Huye rikomeje kwangirika byatumye inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yongera gusaba ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo iri yangizwa rihagarare.[1][2][3]

Aho riri[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe ishyamba ry’ibisi bya Huye ribarizwa mu turere dutatu aritwo Nyamagabe, Nyaruguru na Huye. Iyo misozi irenga niyo Ibisi bya Huye biriho amashyamba ya Leta yangizwa ku ruhande rwa Nyamagabe.[1][4]

Ishyamba

Ishyamba[hindura | hindura inkomoko]

Hashize igihe kirenga umwaka ishyamba ry’ibisi bya Huye ryangizwa ku buryo bukomeye, aho abantu bazwi ku izina ry’ibihazi batemamo ibiti, bagatwikiramo amakara, hakiyongeraho n’ibikorwa by’urugomo bakorera umuntu wese ushaka kubabuza.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/nyamagabe-iyangirika-ry-ishyamba-ry-ibisi-bya-huye-ryagarutsweho-mu-nama-y
  2. https://www.rba.co.rw/post/Huye-Ishyamba-ryibisi-bya-Huye-risa-nkirisigaye-kwizina
  3. https://ar.umuseke.rw/huye-biyemeje-gutabara-ishyamba-ryibisi-bya-huye.hmtl?nocache=1
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Abangiza-ishyamba-ry-Ibisi-bya-Huye-bahagurukiwe