Ishyamba ry'inturusu
inturusu ni igiti gikomoka muri Austaraliya, hariho ubwoko butandukanye bw’inturusu burenga 100.
Igiti cy'inturusu
[hindura | hindura inkomoko]Inturusu ni igiti kiza cyane, Hari ababitera ku mihanda, hari n’abatera ishyamba ry’inturusu bagamije ahanini kuzabikoresha nk’imbaho, inkwi, cyangwa kubicamo amakara. Ariko se mwari muzi ko inturusu ubundi ari igiti cyifitemo imiti y’indwara zitandukanye.[1][2][3]
Imiti ivamo
[hindura | hindura inkomoko]inturusu ikorwamo imiti yo koza amenyo, bombo zivura inkorora, ndetse zigakoreshwa mu miti itandukanye. Impumuro y’ibibabi by’iyo nturusu ituma bikoreshwa mu mavuta n’amasabune y’ubwiza atandukanye. Inturusu ikoreshwa mu kunoza igogora. Inturusu ituma urwagashya rukora ibyitwa ‘sucs exocrines’, ibyo bikaba bikenerwa cyane mu igogorwa ry’ibinyamavuta n’ibinyamasukari ndetse na poroteyine umuntu aba yariye.[1][4]
Ibindi Bivamo
[hindura | hindura inkomoko]Ibindi byiza by’inturusu harimo kuba yarwanya imibu mu nzu (inturusu yitwa citriodora). Inturusu yitwa Globulus’ kandi, yifitemo ubushobozi bwo kugabanya urugero rw’isukari mu maraso. Inturusu kandi ishobora gukoreshwa mu gutunganya umwuka, aho bafata ibibabi by’inturusu bakabitwikira ahantu mu cyumba gifunze, nyuma bakagikingura.[1][5][5]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/inturusu-igiti-cyifitemo-imiti-y-indwara-zitandukanye
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-16. Retrieved 2023-02-16.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-uruhinja-rw-amezi-abiri-rwatoraguwe-mu-ishyamba
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/90525/video-inturusu-ikimera-cyagukiza-zimwe-mu-ndwara-zubuhumekero-burundu-90525.html
- ↑ 5.0 5.1 https://umuryango.rw/amatangazo-44/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-ubutaka-buteyeho-ishyamba?pr=119217&lang=fr