Ishyamba muri Ngoma
Intangiriro
[hindura | hindura inkomoko]Mu karere ka Ngoma hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’imbuto z’imyembe ku isoko bitewe n’udukoko tw’utumatirizi twibasiye ibiti byabo bigatuma babitema, bityo bagasaba ko bahabwa ibyo kubisimbura kugirango nibyera bizazibe icyuho.[1][2][3][4]
Abaturage
[hindura | hindura inkomoko]Aba baturage bo mu karere ka Ngoma baravuga ibi nyuma y’uko ibiti byabo by’imyembe,byibasiwe n’udukoko twitwa utumatirizi, babona bidakira ndetse ngo binatange umusaruro usibye guteza umwanda kubera urusazi rutumaho,maze babyiraramo barabitema binatuma umusaruro wayo ugabanuka,none bahangayikishijwe n’igiciro cyayo ku isoko.[1]
Ibiti
[hindura | hindura inkomoko]Gusa bamwe muri aba baturage bo mu karere ka Ngoma bavuga ko iteka bigishwa ko iyo utemye igiti kimwe utera bibiri,bityo bakaba basaba ko bahabwa ibiti by’imbuto, by’umwihariko imyembe yo gutera bagasimbuza iyo batemye kugirango bakemure ikibazo cy’ibura ryayo ku isoko.[1]
RAB
[hindura | hindura inkomoko]Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi,RAB,kivuga ko ikibazo cy’utumatirizi twibasiye ibiti by’imbuto bikanatuma bamwe mu baturage babitema kizwi,bityo ko bazabakorera ubuvugizi bagahabwa ibindi byo gusimbuza nkuko bivugwa na Dr. Hategekimana Athanase umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa muri RAB.[1]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.isangostar.rw/ngoma-hari-abaturage-basaba-ibiti-byimbuto-byo-gutera-bisimbura-ibyo-batemye
- ↑ https://igihe.com/ubukungu/iterambere/article/minisitiri-w-intebe-yijeje-isoko-abateye-ibiti-by-imbuto-ibihumbi-440
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/kayonza-abahinzi-bafashe-neza-ibiti-by-imbuto-bahembwe
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/kayonza-na-ngoma-hatangijwe-umushinga-mugari-wo-gutera-ibiti-byimbuto/