Ishuri ry’umuryango mu Akarere ka Rwamagana
Ishuri ry’umuryango, ni gahunda yatangijwe mu akarere ka Rwamagana igamije guca amakimbirane mu miryango ku buryo burambye, imiryango ibana nayo ifashwa kumenya ikiyatera ikigishwa ndetse ikanaherekezwa mu rugendo rwo kuyasohokamo.[1][2][3]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Kuwa 10 Werurwe 2023 ku biro by’Umurenge wa Karenge, imiryango irindwi imaze amezi atandatu yiga mu ishuri ry’umuryango yahawe icyemezo cy’ishimwe ko yasoje amasomo yahawe, iyi miryango ikaba yizewe kutazasubira mu makimbirane.
Ku rwego rw’Akarere hari imiryango 522 yari ifitanye amakimbirane, muri aba umurenge wa Karenge wari ufite imiryango 138 ni ukuvuga ko ari 36% ibi twabibonyemo ikibazo gikomeye kandi ubuyobozi bugomba gushakamo igisubizo.”
Imikorere
[hindura | hindura inkomoko]Ishuri ry’umuryango ni uburyo bwihariye bwo guhuza imiryango ifite amakimbirane, ikabanza kuganirizwa by’umwihariko nyuma buri munsi wa Gatanu bagahurira ku buyobozi bakigishwa amasomo atandukanye.
Umuryango ufite amakimbirane ushakirwa undi muryango w’inyagamugayo ubakurikirana umunsi ku wundi mu kubahiriza ibyo bize mu ishuri, uru rugendo rwose rugomba kumara amezi atandatu umuryango bigaragaye ko nta kangononwa na gato ugifite kabasubiza mu makimbirane, bagahabwa icyemezo cy’ishimwe ko barangije kwiga, aba kandi bagirana amasezerano n’ubuyobozi ko batazasubira mu makimbirane.
Ingendabihe
[hindura | hindura inkomoko]Ishuri ry’umuryango rifite ibyiciro bibiri by’ingenzi, icya mbere ni amasomo ane bahabwa mu gihe cy’ukwezi, buri wa gatanu ugenerwa isomo rimwe biga mu masaha atatu kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi.
Ubwoko bw'amasomo
[hindura | hindura inkomoko]Isomo rya mbere ni irigaragaza isano iri hagati y’igihugu n’umuryango “umuryango utekanye uteye imbere ni igihugu gihamye” isomo rya kabiri ni impamvu y’amakimbirane mu miryango, irya gatatu ni ingaruka ziba mu makimbirane naho irya kane ni ugukemura amakimbirane mu miryango.
Icyiciro cya kabiri ni ugutangira kwigishwa no guherekezwa mu gushyira mu bikorwa ibyari mu masomo ya mbere, aha niho imiryango ubwayo ifashwa kumenya ikibazo gitera amakimbirane, uyu muryango ushakirwa umuryango w’inyangamugayo uzawuherekeza muri ya masomo, buri munsi wa gatanu bagakomeza kujya hahandi bahurira haba ku biro by’akagari, ku Murenge cyangwa se ku biro by’umudugudu ibi bikorwa mu gihe cy’amezi atanu
Indanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-ishuri-ryumuryango-ryatangiye-kuba-inzira-yo-gukemura-amakimbirane/
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/126949/rwamagana-biyemeje-gukubitira-umwotso-amakimbirane-mu-ishuri-ryumuryango-126949.html
- ↑ https://www.umusarenews.com/story/rwamagana-karenge-abarangije-mu-ishuri-ry%E2%80%99umuryango-basabwe-kudasubira-inyuma