Jump to content

Ishuri ry'ubuhinzi ku Mudugudu

Kubijyanye na Wikipedia

Ishuri ry'ubuhinzi ku Mudugudu, ni gahunda yashyiriweho abaturage mu mirenge yose ya Karere ka Rwamagana. Iyi gahunda yatangijwe ku rwego rw'umudugudu igamije gufasha abaturage kwiteza imbere, kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubuhinzi mu Akarere ka Rwamagana. [1]

Iri ishuri ry’ubuhinzi ryashyizwe muri buri Mudugudu ryabafasha abahinzi guhinga mu buryo bugezweho ndetse bibongerera umusaruro biturutse ku mahugurwa y’ubuhinzi barihabwa. Abahinzi bo mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana bavuga ko bahoze bahinga mu buryo bwa gakondo bajya gutera imbuto bakamisha ariko kuri ubu basigaye bahinga kijyambere bitewe n’ishuri ry’ubuhinzi ku Mudugudu rituma bakurikiza amabwiriza y’ubuhinzi no gukoresha imbuto zatoranyijwe.[1]

  1. 1.0 1.1 https://m.imvahonshya.co.rw/rwamagana-ishuri-ryubuhinzi-ku-mudugudu-ryabafashishe-guhinga-kijyambere/