Ishoramari mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
murwego rwo gushora Imari hari uduce twahariwe Inganda mu Rwanda

Imibare igaragaza ko igice kinini cy’ishoramari rishya kiri kukigero cya 77.3% by’ishoramari ryose, ni ukuvuga ngo nibura miliyari 1,2 yamadolari yashyizwe mu Mujyi wa Kigali. Hakurikiraho Intara y’Amajyaruguru yihariye 11.7%, bingana na miliyoni 192.09 z'amadolari. Igereranya ryerekana ko iri shoramari rishya ryitezweho guhanga imirimo 57.000.Muri iyo mishinga, urwego rw’ibikorerwa mu nganda, serivisi z’imari n’ubwishingizi byihariye 45.6% by’ishoramari rishya ryanditswe, izi nzego zikazahanga 38.5% by’imirimo mishya yose.[1] U Rwanda rufite isoko rinini kuko ruri mu miryango irimo uwa Afurika y'Iburasirazuba kandi iryosoko rika rimaze kwaguka cyane kuko na Congo yamaze kwiyongeraho.

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Mu masezerano y’ishoramari rihuriweho u Rwanda rwemeranyije n’ibindi bigo mu mwaka ushize, harimo amasezerano ya Arise IIP yo kuvugurura icyanya cyahariwe inganda cya Bugesera, amasezerano ya ENI, ikigo gishinzwe ingufu cyo mu Butaliyani, amasezerano agamije ubufatanye mu buhinzi, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, ikoranabuhanga n’ubuzima. Kandi hari amasezerano u Rwanda rwasinyanye na TRW Investment Limited, amasezerano azatuma murwanda hashirwa ishuri ry'icyitegererezo ry'umupira w'amaguru, binyuze muri gahunda yiswe Tony Football Exellence Program(TFEP). [2]Hari kandi amasezerano ya Startstone DMCC na Ecole Hôteliére azafasha mu kubaka mu Rwanda Ishuri ry’icyitegererezo mu bijyanye no kwakira abantu ku rwego mpuzamahanga Umushinga wa KOKO networks ufite agaciro ka miliyoni 25 z'amadolari witezweho gufasha u Rwanda murugendo rwo kugeza kubanyarwanda bose ibicanwa bitangiza ibidukikije, ni umushinga uzageza mu mwaka wa 2030.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/ubukungu/article/ibihugu-10-bya-mbere-byabaye-isoko-y-ishoramari-rishya-mu-rwanda-mu-2022
  2. https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/umushoramari-mu-ikoranabuhanga-waturutse-mu-bubiligi-arizeza-gutanga-serivisi-nziza