Isabelle Kamariza

Kubijyanye na Wikipedia

Isabelle Kamariza ni umuyobozi w'ikigo cyidaharanira inyungu cyitwa Solid Africa[1]gikorera cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ndetse nahandi[2], akaba yarize ibijyanye n'amategeko mu Bubiligi.[3]

Uburezi[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 2010, Kamariza yakoreye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry'amategeko.[3]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

Isabelle yahembwe n'imbuto foundation yashinzwe na Jeannette Kagame muri 2014, isabelle kandi yahembwe na Forbes nk'umugore wumuny'Africa wagize impinduka muri sosiyete muri 2021.[4]

Mu mwaka wa 2011, Isabelle niwe wahawe igihembo cy’urubyiruko mu cyiciro cy'abayobozi b’abagore igihembo yahawe na Michelle Obama. Mu mwaka wa 2013, Isabelle yongeye kumenyekana ku bw'imirimo ye ubwo yahawe igihembo cyo Kwizihiza Abakiri bato bo mu Rwanda bagize uruhare mu kwesa imihigo, yagihawe n'umuryango Imbuto Foundation, umuryango wa Madamu wa Perezida wa repubulika y'u Rwanda.[4]  Mu Ugushyingo 2014, inkuru ya Isabelle yagaragaye kuri CNN African Voices. Muri 2018, Isabelle yashimwe n’umwamikazi Elizabeth wa II nk'uwahawe igihembo cya 55 cy'igihembo cy'umucyo.  Kandi ni umwe mubari bagize Aspen New Voices 2019 ndetse akaba na Ambasaderi umwe ukiri muto ku isi. Isabelle niwe wegukanye igihembo cya Forbes Woman Africa Social Impact Award mu 2021.[4]

Inyandiko zifashishijwe[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.newtimes.co.rw/section/read/26350
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-12. Retrieved 2022-05-12.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. 3.0 3.1 https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/why-kamariza-ditched-her-law-degree-take-care-vulnerable-patients
  4. 4.0 4.1 4.2 https://www.segalfamilyfoundation.org/portfolio-items/isabelle-kamariza/