Jump to content

Iradukunda Jean Marie

Kubijyanye na Wikipedia

Iradukunda Jean Marie, yavutse 1996, atuye mu mudugudu wa Gisenyi, Kagari ka Kigarama mu Murenge Nzige, mu Karere ka Rwamagana.[1]

Iradukunda yatangiye ubuhinzi kuva akiri muto, uyu munsi ahinga urusenda ku buso bungana n’igice cya hegitari. Ahinga akoresheje uburyo bwo kuhira, guhera mu myaka itatu ishize habaye impinduka mu buhinzi bwe kuko ari bwo babonye icyuzi cya Nyirabidibiri gitanga amazi yuhira imyaka yabo, bavuga ko cyabagiriye akamaro, we na bagenzi be bahinga mu gishanga n’imusozi mu Murenge wa Nzige. Mu byo ubuhinzi bwamugejejeho harimo kuba yarubatse inzu atuyemo uyu munsi.[1]

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-icyo-nyirabidibiri-yahinduye-ku-buhinzi-muri-nzige/