Jump to content

Iradukunda Grace Divine

Kubijyanye na Wikipedia

Iradukunda Grace Divine uzwi ku mazina ya Dj Ira, ise umubyara yitwa Mbonimpa Juvenal. Dj Ira yageze mu Rwanda bwa mbere muri 2015 ubwo yari aje gusura mubyara we Sakubu Hassan (Deejay Bisoso) nawe uvanga umuziki kuri televiziyo y'u Rwanda. [1][2][3][4]

Ubwenegihugu

[Hindura | hindura inkomoko]

Dj Ira yari asanzwe afite ubwenegihugu bw'u Burundi bwonyine, ariko mu minsi mikeya ishize aherutse guhabwa ubwenegihugu na nyakwubahwa umukuru w'igihugu cy'u Rwanda H.E Paul Kagame mu gisabo Dj Ira yasabiye mu ruhame taliki 16 Werurwe 2025 mu gitaramo n'urubyiruko muri BK Arena. Dj Ira kuva Ku wa kabiri tariki 15 Mata 2025 ya baye imbere y'amategeko y'Urwanda umunyarwandakazi.

Muri muzika

[Hindura | hindura inkomoko]
Ibyuma bakoresha bavanga i miziki
Dj Ira afite inkomoko m'uburundi


Iradukunda Grace Divine uzwi ku mazina ya Dj Ira, ni umuvangamizikikazi ukunzwe mu Rwanda ufite inkomoko mu gihugu cy'u Burundi uzwi ku izina rya DJ Ira, ni umwe mu bakobwa bake batinyutse gukora uyu mu mwuga wari umenyerewemo n' abahungu gusa, cyane ko avuga ko ari akazi ka buri munsi, aho ahura n'imbogamizi z'abagabo baza kumutereta bamwitiranya n'indaya . Dj ira yigishijwe na mubyara we Dj Bissoso amaze kwigaragaza henshi mu bitaramo bikomeye bitandukanye ndetse yanagaragaye henshi mu bitaramo bya PGGSS6, avangavangira imiziki abahanzi benshi batandukanye, ndetse aha ni naho benshi bamubonyemo kuba ari umukobwa ushoboye kuba yanezeza imbaga y'abitabiriye ibitaramo abavangavangira imiziki ku buryo bw'umwuga .[5][6]

  1. https://yegob.rw/umwe-ni-mwiza-mu-maso-undi-ni-mwiza-hasi-mu-gutera-neza-rwabuze-gica-hagati-ya-dj-ira-na-dj-sonia-ku-mukobwa-mwiza-cyane-kurusha-undi-muri-byose/
  2. https://igihe.com/imyidagaduro/article/dj-ira-yapfushije-umubyeyi-189705
  3. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/dj-ira-yijeje-umusore-bakundana-kutazicuza-impamvu-yamuhisemo-ubwo
  4. https://rushyashya.net/dj-ira-yavuze-ko-mu-kazi-ke-hari-abamwibeshyaho-bakamwitiranya-nindaya/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-04-30. Retrieved 2022-04-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.newtimes.co.rw/article/5578/entertainment/music/tracing-the-journey-of-female-djs-in-rwanda