Inturusu za mayideni

Kubijyanye na Wikipedia
Inturusu ya Mayideni

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Inturusu ni igiti kizwi cyane, Hari ababitera ku mihanda, hari n’abatera ishyamba ry’inturusu bagamije ahanini kuzabikoresha nk’imbaho, inkwi, cyangwa kubicamo amakara. Ariko se mwari muzi ko inturusu ubundi ari igiti cyifitemo imiti y’indwara zitandukanye. inturusu ngo ni igiti gikomoka muri Australia, hakabaho ubwoko butandukanye bw’inturusu burenga 100.[1][2][3]

Inturusu zivura[hindura | hindura inkomoko]

  • inturuzi
    Eucalyptus globulus ni inturusu izwiho kwigiramo ubushobozi bwo gufasha umuntu warwaye akagira umuriro mwinshi. Impumuro y’ibibabi by’iyo nturusu ituma bikoreshwa mu mavuta n’amasabune y’ubwiza atandukanye. iyi nturusu izwiho kuba igira akamaro cyane mu nzira z’ubuhumekero ni ukuvuga mu mazuru, umuhogo, amatwi, n’ibihaha. Inturusu irinda kubyimbirwa, ikindi kandi ikoreshwa mu miti ivura indwara nka bronchite (irangwa no gukorora igihe kirekire ariko itandura), ibicurane, inkorora, na sinisite. Inturusu ikoreshwa mu gukora imiti itandukanye, yaba imiti y’amazi (sirops), imiti yo kwisiga (pomades), imiti yo kunyunguta nka bombo (pastilles).[1]
  • inturusu citriodora inturusu harimo kuba yarwanya imibu mu nzu.[1]
  • Inturusu yitwa Globulus inturusu y'ifitemo ubushobozi bwo kugabanya urugero rw’isukari mu maraso.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/inturusu-igiti-cyifitemo-imiti-y-indwara-zitandukanye
  2. https://www.rba.co.rw/post/Nyiramunukanabi-ninturusu-imari-ishyushye-ku-batuye-i-Kirehe-na-Rutsiro
  3. https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/rbc-yaburiye-abakoresha-indimu-tangawizi-n-inturusu-bivura-covid-19