Inkeragutabara
Inkeragutabara( cyangwa se ambilanse ) ni imodoka ifite ibikoresho byose bikenewe mu buvuzi itwara abarwayi ku bigo nderabuzima ndetse n'ibitaro bitandukanye. Ni ubuvuzi hanze y'ibitaro buhabwa umurwayi mugihe ajyanywe ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima.[1]
Amateka y'inkeragutabara
[hindura | hindura inkomoko]Amateka y'inkeragutabara yatangiye mu gihe cya kera,aho hifashishwaga amagare yo gutwara abarwayi badakira ku ngufu. Ambilanse cyangwa inkeragutabara yakoreshejwe bwa mbere mu buvuzi bwihutirwa mu mwaka wa 1487 n’Abesipanyoli , abandi bantu batandukanye batangiye kuyikoresha mu myaka ya za 1830. Ikoranabuhanga ryo mu kinyejana cya 19 na 20 ryatumye ambilansi igezweho ikoreshwa.[2]
Ibikoresho biba mu nkeragutabara
[hindura | hindura inkomoko]Mu nkeragutabara( ambilanse ) habamo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gutanga ubutabazi bwihuse mu gihe umurwayi ajyanywe kwa muganga, harimo ibi bikurikira:
1. Igikoresho gitanga umwuka
[hindura | hindura inkomoko]Ni kimwe mu bikoresho by'ibanze mu biba muri ambilanse kuko gutanga umwuka bikenerwa cyane mu butabazi bwihutirwa nko kubantu barokotse inkongi y'umuriro, abarwayi bafite ibibazo mu
buhumekero nk'abarwayi ba asima.[3]