Inka n'amata mu muco Nyarwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Kubera agaciro abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco wacu wa kinyarwanda nk'inka, amata, ingoma yafatwaga nk'ikimenyetso cy'ubutegetsi bwa kera, ndetse nu Bwami, hari amagambo agendanye nibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco nyarwanda.

Amagambo y'umuco akoreshwa ku mata[hindura | hindura inkomoko]

Icyansi cy'amata

mu kinyarwanda ntibavuga bavuga

Amata yiriwe : Amirire[1]

Amata yakamwe akokanya agishyushye: Inshyushyu

Amata yaraye ataravura : Umubanji

Amata yavuze : Ikivuguto

Amata y'inka yimye : amasitu

Aho batereka amata : ku Ruhimbi

Icyo bakamiramo amata : Icyansi

Icyo banyweramo amata ; Inkongoro

Icyo bacundiramo amata : Igisabo[2]

Icyo bapfundikiza igisabo : Inzindaro

Icyo bavurugisha amata : Umutozo

Gukura amavuta mumata : kwavura

Ikibumbe cy'amavuta y'inka : Isoro

Kumena amata ubishaka : Kuyabikira

Kumena amata utabishaka : Kuyabogora

Igisabo bacundiramo amata

Amata ykuwemo amavuta : Amacunda

Amata y'inka ikimara kubyara : Umuhondo

mu muco wa kinyarwanda kirazira gupfobya amata ngo uyite uduta, ahubwo mu Rwanda n'umuco

warwo amata aba menshi cyangwa akaba make.

Amagambo y'umuco akoreshwa ku inka[hindura | hindura inkomoko]

Inka

mu Rwanda abanyarwanda n'umuco wabo ntibavuga bavuga

Inzu y'inka : Ikiraro

Inzu y'inyana : Uruhongore

Ikiziriko cy'inka : Injishi

Kuzirika inka : kujisha inka

Gutangira gukama : Kwinikiza

Kurangiza gukama : Guhumuza

Inka itagikamwa : inka ya tetse

Ibyo inka yituma ; Amase

Ikirundo cy'amase : icukiro

Amase yumye : Igisheshe

Inkari z'inka : amaganga

Kotesha inka ; Gucanira inka

Gutwita kw'inka : Guhaka cyangwa Gufata

Kurongorwa kw'inka : Kwima

Inka ntirya : Irarisha

Ubwatsi inka ziraramo : Icyarire

Kujya kurisha : Kwahuka

Kujyana inka kunywa amazi : Gushora

Gukura amase mu rugo : Gukuka[3]

Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi

Inka yabuze urubyaro : Inkumba

Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyu ahandi bitewe nagace Inkuyo

Kujyana kwima : Kubangurira

Kubuza Inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira

Kureka inyana akabanza konka mbere yo gukama :Kuretesha

Inka yiteguye gukamwa : Kureta

Inka yiteguye kwima : kurinda

Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano

Inka ikomoka ku nkwano ihabwa iwabo w'umuhungu : Indongoranyo Indongoranyo

Guha umuntu Inka : Kumugabira

Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano

ikiraro inka zibyagira mo

Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana

Inyana ikivuka : Umutavu

Kuruhuka kw'inka mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira

Aho inka zibyagira  ; ku Ibuga

si ibi gusa kandi mukinyarwanda hari amagambo menshi akomoka ku nka ndetse no ku mata

akoreshwa mu rwego rwo gusigasira umuco gakondo waba Nyarwanda.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.igihe.com/umuco/ikinyarwanda/ntibavuga-bavuga-ibyerekeye-inka-n-amata
  2. https://urwenya.wordpress.com/2015/01/01/ubusobanuro-bwigisabo-mu-gutwikurura/
  3. https://www.igihe.com/umuco/ikinyarwanda/ntibavuga-bavuga-ibyerekeye-inka-n-amata