Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w'Intwali
Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa
Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo.[1] Iyi Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari ifite umwihariko irusha izindi ngoro ndangamurage hafi ya zose zo ku Isi bitangazwa.[2]
Iyi ngoro iherereye[3] ahari ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n’indaki[4] ya Perezida Paul Kagame ikoze mu nyuguti ya L, yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanifashishwaga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye[5].
Mu 2018 Ingoro y’amateka y’urugamba[6] rwo guhagarika Jenoside niyo yasuwe cyane, ikurikirwa n’Ingoro y’Imibereho y’abanyarwanda i Huye, Ingoro y’Abami i Nyanza n’Ingoro y’Ubugeni n’ubuhanzi yahoze yitwa iy’abaperezida iri i Kigali.[7]
Gusura Ingoro[8] z’umurage w’u Rwanda abana n’abanyeshuri bishyura 700 Frw, abakuru bishyura 1500 Frw, abo muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 3000 Frw naho abandi banyamahanga bakishyura 6000 Frw.
Reba[hindura | hindura inkomoko]
2.http://ibigwi.rw/spip.php?article765
3.http://imvahonshya.co.rw/icyo-ingoro-ndangamurage-yo-ku-mulindi-wintwari-irusha-izindi-ku-isi/
- ↑ https://rushyashya.net/ingoro-yo-ku-mulindi-wintwari-igiye-gutangira-kumurikirwamo-amateka-yurugamba-rwo-kubohora-igihugu/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-07-09. Retrieved 2021-06-30.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://rushyashya.net/ingoro-yo-ku-mulindi-wintwari-igiye-gutangira-kumurikirwamo-amateka-yurugamba-rwo-kubohora-igihugu/
- ↑ https://rushyashya.net/ingoro-yo-ku-mulindi-wintwari-igiye-gutangira-kumurikirwamo-amateka-yurugamba-rwo-kubohora-igihugu/
- ↑ https://rushyashya.net/ingoro-yo-ku-mulindi-wintwari-igiye-gutangira-kumurikirwamo-amateka-yurugamba-rwo-kubohora-igihugu/
- ↑ http://ibigwi.rw/spip.php?article765
- ↑ https://rushyashya.net/ingoro-yo-ku-mulindi-wintwari-igiye-gutangira-kumurikirwamo-amateka-yurugamba-rwo-kubohora-igihugu/
- ↑ http://ibigwi.rw/spip.php?article765