Nyuma, mu myaka ya 1950 icyo gihingwa cyaje kurekwa kubera ibura ry’isoko ndetse n’amoko y’ingano atari aberanye n’u Rwanda. Ubu ingano zihingwa mu turere tw’isunzu rya Kongo-Nili, mu turere tw’amakoro ndetse no mu misozi miremire ya Buberuka ku butumburuke buri hejuru ya metero 1900. Iki gihingwa gikoreshwa mu nganda zitunganya ifu y’ingano ndetse kikaribwa nk’impeke.
Ingano ziterwa kabiri mu mwaka : hagati muri Nzeli kugera hagati mu kwezi k’ Ukwakira (Igihembwe cy'ihinga A) no hagati muri Werurwe kugera hagati muri Mata (Igihembwe cy'hinga B).
Igerambuto n‘uburyo bwo gutera :
Hakenerwa kirogarama ijana z‘imbuto kuri hegitari imwe (100kg/ha).
Imbuto zinyanyagizwa mu mirongo itandukanywa na santimetero makumyabiri (20cm).
Ingano zikenera kwitabwaho hakorwa ibi bikurikira: kumenera, kubagara, gusukira, kurandura ibyatsi, ibindi bihingwa, kimwe n‘izindi mbuto z‘ingano zimeza mu murima.[5]
Gufumbira:
Ifumbire y’imborera: toni icumi kuri hegitari zishyirwamo mbere yo kubiba imbuto (T 10/ ha ).
Ifumbire mvaruganda :ibiro 250 bya NPK cyangwa kg 100 za DAP mu murima wa hegitari imwe mu gihe cyo gutera (250 kg/ha za NPK cyangwa 100 kg/ha za DAP), hakongerwamo kg 100 za Ire (mu gihe cyo kubagara).
Ingano zigeshwe zihambirwa mu miba cyangwa zigashyirwa mu mifuka, zigatundwa zijyanwa ku mbuga zihurirwaho cyangwa mu bwugamo. Ingano zihurirwa kuri shitingi zishashwe mu murima cyangwa zishashwe ku mbuga zagenewe guhurirwaho.
Guhungira ingano Mbere yo guhunika ingano, ni ngombwa kubanza kuzihungira mu rwego rwo kuzirinda imungu n’ibindi byonyi bizangiza mu buhunikiro. Imwe mu miti yifashishwa mu kuzirinda imungu ni nka Detia ikoreshwa ni ibinini 2 kugeza kuri 3 muri toni imwe y’impeke cyangwa se Skana Super iri ku gipimo cya garama 100 ku biro 90 by’impeke.
Gupakira no guhunika ingano Ingano zumye neza ku buhehere bwa 13-14%, zigosowe kandi zihungiwe neza zihunikwa mu mifuka isukuye, nayo igaterekwa mu buhunikiro bwabigenewe. Gukoresha imifuka idahitisha umwuka biba akarusho aho bishoboka. Indwara n’ibyonnyi by’ingano birwanywa no kwirinda ubuhehere bwinshi mu buhunikiro, guteganya aho umwuka uhagije unyura, gutereka imifuka ku mbaho kugira ngo idahura n’ubukonje bwo hasi no gushyiramo imitego y’imbeba iyo ari ngombwa.
Bimwe mu bikomoka ku ngano. impeke z’ingano zisebwa n’ibyuma bisanzwe zigatanga ifu,,.... Impeke kandi zitunganywa n’inganda maze zikazikoramo ifarini.