Kongo Nili

Kubijyanye na Wikipedia
Imisozi ya congo nil

Kongo Nili[hindura | hindura inkomoko]

Kongo Nili cyangwa congo nili ni uruhererekane rw’imisozi ifite ubutumburuke buri hagati ya m 2500 na 3000, Iryo sunzu ricuramiye ikiyaga cya Kivu, rigabanya amazi y’u Rwanda mu bice bibiri amazi yisuka mu kibaya cy’uruzi rwa Kongo mu burengerazuba n’amazi yisuka mu kibaya cya Nili mu burasirazuba, Isunzu rya Kongo Nili, mu majyaruguru hashyira i burengerazuba, higanje uruhererekane rw’imisozi y’ibirunga bitanu harimo ikirunga kibisumba byose aricyo Karisimbi gifite ubutumburuke bungana na m 4507.[1][2][3][4][5][6]

Imiterere y’imisozi[hindura | hindura inkomoko]

Umugezi wa Nil

Imiterere y’imisozi yo mu Rwanda iranyuraranye. Uvuye i burasirazuba ugana iburengerazuba ubutumburuke buri hagati ya m 1000 na 4500. Iburasirazuba burangwa n’imisozi migufi, mu gihugu hagati n’imisozi iringaniye n’aho mu burengerazuba n’imisozi miremire. Ibitwa byo mu gihugu hagati bifite ubutumburuke buri hagati ya m 2000 na 1500 kandi bigizwe ahanini n’imisozi ifite udusongero dusongoye cyangwa twibumbye. Iyo misozi itandukanywa 4 n’imibande ifite ubujyakuzima buri hagati ya metero 50 na 15 kandi irimo kenshi ubutaka bwaturutse ku misozi kubera isuri.[1][2][3]

  • Ibitwa byo mu gihugu hagati
  • Imisozi migufi y’iburasirazuba
  • Imisozi migufi y’amajyepfo y’uburengerazuba mu kibaya cya Bugarama

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/inkomoko-y-izina-karongi-yahindutse-igicumbi-cy-ubukerarugendo
  3. 3.0 3.1 https://bwiza.com/?Tour-du-Rwanda-Chris-Froome-yahuye-n-umwaku-umunya-Afurika-y-Epfo-atwara-etape
  4. https://bangambiki.wordpress.com/2012/02/05/ubukerarugendo-pariki-nasiyonali-ya-nyungwe-isoko-yuruzi-rwa-nili-na-kongo/
  5. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-47877754
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-07-03. Retrieved 2023-02-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)