Ineza Umuhoza Grace
Appearance
Ineza Umuhoza Grace, (wavutse 1996) ni impirimbanyi y'ibidukikije, n' ikirere, akomoka i Kigali, mu Rwanda. Ni umuyobozi mukuru wa Green Protector,[1] umuhuzabikorwa w’urubyiruko [2] akaba n’umufasha w’ubushakashatsi mu mushinga wa CCLAD.[3] Yatsindiye igihembo cya Global Citizen Prize mu 2023.[4]
Amashuri
[hindura | hindura inkomoko]Grace afite impamyabumenyi ya Bachelor's Degree in Water & Environmental Engineering yabonye 2018 muri kaminuza yu Rwanda. Amaze kubona impamyabumenyi, yize dipolomasi y’imihindagurikire y’ikirere n’ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) n’imicungire y’ubucuruzi hamwe n’ubufatanye n’umugore nyafurika w’ubucuruzi.[5][6]