Indwara ya muryamo mu Akarere ka Rwamagana
Muryamo y’ingurube, ni indwara iterwa na virus ya (African Swine Fever Virus) ikaba ifata ingurube zorowe ndetse n’ingurube zo mu gasozi. Iyi ndwara ya muryango yagaragaye mu bworozi bw'ingurube mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana nkuko bitangazwa muri raporo y'ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB mu itangazo yashyize hanze kuwa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021.[1][2][3]
Ibimenyetso
[hindura | hindura inkomoko]Ibimenyetso biyiranga ni umuriro mwinshi uri hejuru ya degré Celcius mirongo ine (40oC), kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.
Kurwanya Muryamo
[hindura | hindura inkomoko]RAB yavuze ko mu rwego rwo guhashya ubwo burwayi bwamaze kugaragara mu Rwanda, aborozi b’ingurube, Inzego z’Ibanze n’Abaturarwanda muri rusange bamenyeshwa ko indwara ya muryamo y’ingurube ari indwara y’icyorezo, kandi nta muti nta n’urukingo igira.[4][3]
Aborozi bose basabwe guhagarika kuzerereza ingurube ku gasozi, ingurube zikaguma mu biraro, umworozi wese ushaka kujyana cyangwa kugurisha ingurube ye azajya abihererwa icyangombwa n’umuganga w’amatungo k’Umurenge cyemeza ko itungo rye nta burwayi rifite kandi yubahirize amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Muryamo y’ingurube
Indanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubworozi/indwara-ya-muryamo-yo-mu-ngurube-yagaragaye-i-rwamagana/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/article/rwamagana-indwara-ya-muryamo-yatumye-acika-ku-bworozi-bw-ingurube
- ↑ 3.0 3.1 https://www.rba.co.rw/post/RAB-yatangaje-ko-indwara-ya-muryamo-yagaragaye-mu-ngurube-zo-mu-Rwanda
- ↑ https://muhaziyacu.rw/tag/akarere-ka-rwamagana/page/5/