Indongoranyo

Kubijyanye na Wikipedia

Ubukwe ni imwe mu mihanga iranga umuco nyarwanda ku banyarwanda bose ubukwe mu Rwanda bufatwa

nk'umwe mu mihango ikomeye ikorwa cyane ko mubukwe haba higanjemo imihango myinshi itandukanye bitewe

n'uduce abantu bagiye bakomokamo, hakabamo nko Gufata irembo, Gusaba, Gukwa, Guhana inka ndetse n'ibindi.[1]

Indongoranyo[hindura | hindura inkomoko]

Indongoranyo ni imwe mu mpano zahabwaga umugeni cyane cyane indongoranyo yabaga ari inka

mu rwego rwo kuboroza no kubafasha kwiteza imbere nk'urugo rushya.

Ibindi wamenya ku Inka y'Indongoranyo[hindura | hindura inkomoko]

Ni ikimenyetso cy'uko umuntu yakoye, akwiye kugarurirwa mubyo yatanze. Abakoye inka ikabyara, bagombaga gutanga inka [2]y'indongoranyo mu rwego rwo gushyigikira abana bubatse mbese byari nk'uburyo bwo kugoboka abana. ikindi kandi umugeni niwe wahabwaga indongoranyo, ntago yashoboraga guhabwa umugabo, kandi iyo inka yakowe yapfaga badatunze izindi barekeragaho gutunga.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.igihe.com/umuco/article/iby-ingenzi-byabaga-bigize-ubukwe-bw-abanyarwanda-bo-hambere
  2. https://bayingela25.wordpress.com/2017/09/09/ubukwe-bwabanyarwanda-igice-cya-4/