Imyanda ibora n’itabora ikavamo Ibintu by’Agaciro

Kubijyanye na Wikipedia

Imyanda ibora n'itabora[hindura | hindura inkomoko]

Imyanda

Umujyi wa Kigali watangije gahunda yo kurobanura imyanda ibora n’itabora hirya no hino mu Mujyi mu rwego rwo kurushaho kwimakaza isuku.[1]

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Uruhare rwa Minisiteri muri ibi bikorwa rukubiye mu gushaka abaterankunga kuri uyu mushinga ndetse no gukorana n’abakusanya amakuru (Data Analysts) mu rwego rwo kuzanoza imikorere yawo.[2][3]Yagaragaje ko uyu mushinga ari intangiriro yo kunoza imikorere y’ibimoteri bikoranye ikoranabuhanga bimaze gushyirwa ahantu hane kandi kugeza ubu hari gahunda yo gukomereza mu bindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.[4]Abatuye imirenge ya Kimironko, Kacyiru, Muhima, Nyakabanda n’umurenge wa Niboye nibo bazaherweho nyuma y’ukwezi kw’igeragezwa bikomereze hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.Buregeya Paulin usanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gutwara ibishingwe uri mu bahuguye abandi ku birebana n’uyu mushinga, yagaragaje ko kurobanura imyanda biri mu nyungu zo kwirinda indwara, kubungabunga ibidukikije n’uburyo bwo kuzamura ubukungu.[5]

IBindi wamenya Kumushinga[hindura | hindura inkomoko]

Minisiteri y’Ibidukikije irifuza abafatanyabikorwa bajya muri gahunda yo gutunganya imyanda, yaba ibora cyangwa itabora hakavamo ibindi bintu by’agaciro aho gutabwa ngo bijye guhumanya ubutaka, amazi, umwuka cyangwa ikirere muri rusange.[6]Hagati aho mu rwego rwo kugabanya ibitakara no gutuma Leta itanga amafaranga make mu gutunganya imyanda, Dr Mujawamariya agira inama abantu kudasesagura amafaranga bagura ibyo badakeneye,Inama Mpuzamahanga ya WCEF ku wa Kane tariki 08 Ukuboza mu mwaka 2022 yateganyije ubukangurambaga bwo kwinjiza ibindi bihugu bigize Isi mu mugambi u Rwanda na Norvège byiyemeje, wo kuzaba byaciye ibikoresho bya pulasitiki bitarenze umwaka wa 2040 (High Ambition Coalition to End Plastic Pollution by 2040).[7]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-yo-kurobanura-imyanda
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-yo-kurobanura-imyanda
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/mu-rwanda-hakenewe-benshi-batunganya-imyanda-ibora-n-itabora-ikavamo-ibindi-bintu-by-agaciro
  4. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-yo-kurobanura-imyanda
  5. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-yo-kurobanura-imyanda
  6. https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/mu-rwanda-hakenewe-benshi-batunganya-imyanda-ibora-n-itabora-ikavamo-ibindi-bintu-by-agaciro
  7. https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/mu-rwanda-hakenewe-benshi-batunganya-imyanda-ibora-n-itabora-ikavamo-ibindi-bintu-by-agaciro