Impungenge z’umuvuduko w’itemwa ry’Amashyamba

Kubijyanye na Wikipedia
Gutema amashyamba ni ukwangiza ibidukikije
kwangiza ibimera utema ibiti
Ishyamba

Ubuso bw’u Rwanda 30.4% bungana na kilometero kare 8,006% buriho amashyamba, 68% by’aya mashyamba n’ay’abaturage naho 32% akaba aya leta agizwe n’amashyamaba y’amaterano, imigano n’amashyamba kimeza.[1]

Ibiteye Impungenge kumashyamba[hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba [RFA],yavuze ko batewe impungenge n’umuvuduko w’itemwa ry’amashyamba akavuga ko byaba ikibazo gikomeye mu gihe itemwa ry’amashyamba ritahagaraga.Agaruka ku bituma amashyamba akomeje gusagarirwa n’ibikorwa bya muntu, yatanze urugero rwo mu mujyi wa Kigali, aho byibura mu Cyumweru kimwe hinjira amakara imifuka irenga ibihumbi 61, ku buryo Umujyi wa Kigali wonyine mu Cyumweru wangiza amashyamba ahinze kuri hegitari zirenga 300.[2]Imwe mu ntego u Rwanda rwari rwarihaye kuzageraho muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) y’Icyerekezo mu mwaka 2020, kwari ukugira amashyamba ateye kuri 30% by’ubuso bw’igihugu, bingana na kilometero kare 7.901,4. Ibarura ryakozwe mu mwaka 2019 ryerekanye ko byagezweho ndetse iranarenzwa biba 30,4%, ni ukuvuga kilometero kare 8.006,7.[3]

gutema amashamba

Amashyamba kimeza[hindura | hindura inkomoko]

Kubera ubukana bw’iyangirika ry’amashyamba cyane cyane aya kimeza, hashyizweho iteka rya Minisitiri w’intebe rirengera bene ayo mashyamba adafite kirengera.Iri tegeko ryaje gushyigikira irigenga ibidukikije rigaragaza neza ubwoko bw’ibiti bigomba kurindwa kandi rikanatunga agatoki aho biherereye, ku buryo n’umuntu wafatwa abitema ahita akurikiranwa.[4]Amashyamba ni kimwe mu mutungo kamere u Rwanda rufite, ariko by’umwihariko kuba rugifite amashyamba ya kimeza bikaba akarusho kuko bifasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.[5]Ibidukikije iyo bivuyeho natwe ntitwashobora kubaho, turebe amashyamba nk’ikidukikije aho kuyabonamo inyungu mu kuyacana gusa,  twongere ibiti n’amashyamba. Fata iwawe uhatere n’igiti kiribwa imbuto n’ibivangwa n’imyaka. Tuyabungabunge niyo yaba aya leta ntukabone uwangiza amashyamba ngo uceceke, igiti kimwe gifitiye akamaro abantu benshi. Abantu bumve ko tubeho kubera ibidukikije, urahinga ukeza kubera imvura, uwejeje aratugaburira tukarya kandi tukagira ubuzima bwiza tubona umwuka mwiza duhumeka. Kubona uwangiza amashyamba ntitubirebere.[6]

Ingano y'Ubuso[hindura | hindura inkomoko]

Mu ibarura ry’amashyamba rikorwa buri myaka icumi, kuva mu mwaka 2009 ubwo hakorwaga irya mbere kugeza hakozwe irindi ryo mu mwaka 2019 hagaragaye ubwiyongere bw’ubuso bungana na 30,4%.bavugako ko hari harashyizweho intego yo gutera amashyamba ari kuri hegitari zisaga 4.000 nibura buri mwaka, kandi ubuso bukagera nibura kuri hegitari 712.104 muri iyo myaka.[7]Ubwo buso bwabarwaga hatarimo ibiti bivanze n’imyaka, nabyo intego yari uko haterwa hegitali 45.000 buri mwaka.Mu ngamba Leta yagiye ishyiraho zo kugera ku ntego yiyemeje, ntiyashyize imbaraga mu kubigenera ingengo y’imari gusa ahubwo yakoze n’ubukangurambaga kugira ngo Abaturarwanda nabo bumve ko intego ari iyabo, bityo batange umusanzu.Barabyumvise bashyiramo imbaraga zigaragara ndetse bavugako 67% by’amashyamba u Rwanda rufite ubu ari ay’abaturage, ari nayo akoreshwa ahanini iyo hakenewe umusaruro wayo nk’imbaho.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuseke.rw/2022/04/hagaragajwe-impungenge-zumuvuduko-witemwa-ryamashyamba-mu-rwanda/
  2. https://umuseke.rw/2022/04/hagaragajwe-impungenge-zumuvuduko-witemwa-ryamashyamba-mu-rwanda/
  3. https://igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/ubuso-bw-amashyamba-y-u-rwanda-buri-hafi-kungana-n-ubw-amajyaruguru-n
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira
  5. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira
  6. https://umuseke.rw/2022/04/hagaragajwe-impungenge-zumuvuduko-witemwa-ryamashyamba-mu-rwanda/
  7. https://igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/ubuso-bw-amashyamba-y-u-rwanda-buri-hafi-kungana-n-ubw-amajyaruguru-n