Impamba y'Umwana ku Ishuri muri Rwamagana
Impamba y'Umwana ku Ishuri, ni gahunda y'ubukangurambaga yatangijwe mu akarere ka Rwamagana, igamije kunganira gahunda y’ifunguro ku ishuri (School Feeding) yashyizweho na Minisiteri y'uburezi mu Rwanda.[1][2][3][4][5][6][7]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Mu karere ka Rwamagana, iki gikorwa cyakorwe n’abaturage mu mirenge yose k'ubufatanye n'abayobozi bo munzego zibanze hagamijwe ko nta mwana uzongera guta ishuri bitewe n’uko iwabo babuze amafaranga yo kwishyura ifunguro ku ishuri.[1][2][8][9][10][11]
Kuwa 13 Ukwakira 2022, ku kigo cy’amashuri cya GS Rusisiro giherereye mu murenge wa Musha niho hashorejwe ubukangurambaga bwiswe Impamba y’Umwana ku ishuri, iyi gahunda yateguwe mu mirenge yose.
Ni nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza agena amafaranga agomba gutangwa n’umubyeyi ku ishuri aya akaba ari ayo kunganira ‘School Feeding mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Muri iyi gahunda umuturage asabwa gutanga ikiro kimwe cy’ibinyampeke ku musaruro yabonye, hari abadahinga ariko bafite ubushobozi nabo basabwa gutanga byibuze amafaranga y’ikiro kimwe cy’ibinyampeke(ibigori, amasaka n’umuceri).
Muri ubu bukangurambaga hakusanyijwe ibiro 818 by’ibishyimbo, amasaka hakusanyijwe toni eshatu zirenga n’aho ibigori ni toni eshatu n’ibiro 599 hakusanyijwe kandi amafaranga ibihumbi 150.
Ubu bwunganizi buzatangwa mu bigo hakurikijwe imibare y’abana bahari bakomoka mu miryango itishoboye, amasaka azavamo igikoma cy’abana bari mu marerero ya Leta ndetse n’amashuri y’incuke.
Muri 2021/2022 abana bari barataye ishuri ni 716, hagarutse 657 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.
Indanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-impamba-yumwana-ku-ishuri-ije-kunganira-gahunda-yifunguro-ku-ishuri/
- ↑ 2.0 2.1 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamba-y-umwana-uburyo-bushya-bwo-gukusanya-ibiribwa-byunganira-amashuri-i
- ↑ https://www.isangostar.rw/rwamagana-hasojwe-ubukangurambaga-bwimpamba-yumwana-ku-ishuri
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/121884/rwamagana-impamba-yumwana-yabaye-igisubizo-ku-miryango-itishoboye-amafoto-121884.html
- ↑ https://www.isangostar.rw/amakuru/mu-rwanda?page=218
- ↑ https://www.africanews.com/2023/04/29/rwanda-school-feeding-programme-with-wfp-making-impact//#:~:text=Implemented%20successfully%20in%20seven%20districts,meal%20every%20day%20by%202030.
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/14559/news/health/school-feeding-programme-budget-rises-to-rwf-90-billion-what-it-means
- ↑ https://www.ktpress.rw/2024/09/rwanda-will-be-source-of-feeding-millions-of-children-dr-roy-steiner/
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/14559/news/health/school-feeding-programme-budget-rises-to-rwf-90-billion-what-it-means
- ↑ https://www.ktpress.rw/2023/11/mismanagement-of-public-funds-understanding-the-loss/
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/5603/news/featured/education-ministry-calls-for-parents-involvement-in-school-feeding-programme