Imikurire y' umwana mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda ibipimo by' imikurire y' abana bato bigaragaza ko hari impinduka ikomeye yabaye mu mikurire hashingiwe k' ubushakashatsi bwakozwe k' ubuzima n' imibereho by' abaturage mu mwaka 2020.[1]

IBIPIMO BY' IMIKURIRE Y' ABANA BATO[hindura | hindura inkomoko]

Kugeza ubu mu Rwanda 13% y' abana bavuka bafite ibiro bike biri munsi ya 2.5, 33% by' abana bari munsi y' imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira, 93% by' abana bari hagati y' amezi 6 na 23 nibo bahabwa inkingo zose zagenwe. [2]

IGWINGIRA[hindura | hindura inkomoko]

Igwingira ni ikibazo gihangayikishije igihugu n' isi muri rusange,Mu Rwanda igwingira ryigaragaza muburyo 3 aribwo kugwingira mu mikurire, mu mitekerereze no mu mbamutima. URwanda rwafashe ingamba zinyuranye mu kurwanya no kurandura igwingira mu bana bato, gahunda z' amarerero y' abana bato ,gahunda mbonezamikurire y' abana bato na gutanga inyongeramirire. [3] [4]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-21. Retrieved 2022-09-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. http://www.ecd.gov.rw/fileadmin/user_upload/Booklets/National_Pocket_Guide_Kinyarwanda_Final.pdf
  3. https://www.rba.co.rw/post/Ikibazo-cyigwingira-ryabana-gihagaze-gute-mu-gihugu0
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-igwingira-ry-abana-ryagabanutseho-7