Jump to content

Imihango y'urubura

Kubijyanye na Wikipedia
urubura
Urubura

Umuntu agera aho inkuba yakubise, akahaguma, ntabe yagenda batabanje kumugangahura; batamugangahuye ngo inkuba yabica, kandi ni no kuyiterereza abo yakubise ikazongera kubakubitira abantu cyangwa ibintu. Umuntu iyo yumvise ikubise, cyangwa iyo abonye imirabyo isakirana, acira ku gahera cyangwa agahuhaho agira ngo: Ganira, ganira, vuga matama (comme un mouton), ntuvuge bukuba; nuko agatunga umuhoro hejuru. Akongera ati: Tuli abishywa, tuli bene nkuba ntitugenda ijoro. Ibyo bikabuza inkuba kugira icyo itwara.[1]

Umurabyo urarabya bakarahura umuliro bagira ngo Uracane uwawe. Ikindi bilinda ni ukwicara ku ntebe no kubyina, kereka bafashe umuhoro mu ntoke, bati: Ndagutema. Abandi bacira ku gahera bati: Subya.Imirabyo n’inkuba iyo bisakiranye, abantu balya, benda utulyo bakatunaga hanze ngo: Ng’ibyo ibyawe. Kirazira nta muntu ulya inkuba zihinda. Ikincli kizira, nta mugore utega urugoli inkuba zihinda, ngoyamukubita, agapfa adasambye.

  1. https://rw.amateka.net/imihango-yumuntu-nimvura-nurubura-ninkuba-numuyaga/