Umunyu

Kubijyanye na Wikipedia
Umunyu
Umunyu

Umunyu

umunyu

Imyunyu ngugu kimwe na za vitamini ni ingenzi ku buzima bw’umuntu. Imyunyu ngugu yihariye 4% by’uburemere bw’umubiri w’umuntu. Imwe muri yo igomba kuboneka buri munsi kandi ku rugero ruhagije. Aho twavuga nka sodiyumu (umunyu), potasiyumu, kalisiyumu, feri, manyeziyumu na fosifori .

Nk’uko aya makuru akomeza abivuga ngo ubusanzwe umubiri ukenera umunyu kugira ngo ugire uruhare mu kuringaniza ubwinshi bw’amazi mu mubiri (régulation de l’eau).

Umubiri wongera kandi gukenera umunyu mu mikorere y’imyakura no mu mikorerere myiza y’inzira zijyana ubutumwa ku bwonko. Aha gatatu umunyu wongera gukenerwa mu mubiri ni mu mikorere myiza y’inyama zitwikiriye amagufwa. Umunyu wo mu gikoni uba ugizwe n’umunyu ngugu wa sodiyumu (Na+) n’uwa chlore (Cl-).

Aya makuru kandi avuga ko ubwinshi bw’umunyu ngugu wa sodiyumu bushobora guteza ibibazo bitari bike mu mubiri. Aha bavuga ko iyo ukabije kuba mwinshi ushobora gutuma habaho ubwiyonegre bw’umuvuduko w’amaraso mu buryo butunguranye kandi ukaba wanakwangiza impyiko mu gihe ukabije kuba mwinshi.

Uyu munyu kandi mu gihe uhuye n’amazi bikagera ku mubiri bishobora kwangiza uruhu. Aha bavuga ko bikunze kubaho mu gihe umunyu uhuye n’icyuya cyabaye amazi. Iyi mvange kandi yangiza amaso, ariko mu gihe kitari kinini.

Iyi myunyu kandi mu gihe igeze mu myanya y’ubuhumekero ishobora kuyangiza rimwe na rimwe igatera inkorora cyangwa guhumeka nabi. Aha bavuga ko ari bibi cyane ko umunyu wagera mu maso kuko ushobora gutera ubuhumyi buhoraho.